Imyidagaduro: Ibitaravuzwe ku meza yavuyeho igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo ‘Iyo twicaranye’

Jun 13, 2024 - 16:22
 0
Imyidagaduro: Ibitaravuzwe ku meza yavuyeho igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo ‘Iyo twicaranye’

Imyidagaduro: Ibitaravuzwe ku meza yavuyeho igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo ‘Iyo twicaranye’

Jun 13, 2024 - 16:22

Senderi Hit na Bwiza bamaze gusubiranamo indirimbo ‘Iyo twicaranye’ ndetse nyuma y’umwaka urenga bari kuyikoraho bakaba bamaze kuyishyira hanze.

Mu gushaka kumenya byinshi ku havuye igitekerezo cy’iyi ndirimbo, Senderi Hit yahishuye ko yari amaze umwaka mu bikorwa byo gusubiranamo na Bwiza indirimbo ‘Iyo twicaranye’.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Senderi Hit yavuze ko gukorana indirimbo na Bwiza byaturutse ku kuba asanzwe akunda ibikorwa bye, ati “ Njye nkunda Bwiza ko ari indwanyi, arahangana bikanyibutsa uko nanjye nahanganaga mu myaka ishize mu muziki. Ni umukozi ariko noneho ngakunda uko yandika.”

Uyu muhanzi ahamya ko ubwo yahuraga na Bwiza baganiriye basanga nubundi uyu muhanzikazi nawe akunda ibihangano bye birimo iyi ndirimbo ‘Iyo twicaranye’ amusaba ko bayisubiranamo birangira babyemeranyije nta kiguzi na kimwe kibayeho.

Ku rundi ruhande Bwiza yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bari bamaze igihe bayikoraho ariko biyemeza kuyishyira hanze muri uku kwezi bo bise ‘Uko gukunda Igihugu’.

Ati “Urabona ukwezi kwa Kamena 2024 kwahuriranye n’amatora mu gihe tubizi ko Nyakanga ari ukwezi ko Kwibohora, numvaga rero iki ari cyo gihe cyiza cyo kuyisohora.”

Bwiza yavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa urubyiruko ko arirwo mbaraga z’Igihugu bityo ko bakwiye kurinda ibyiza byagezweho n’abakuru bagikuye mu kaga.

Bwiza ni we wasabye Senderi Hit gusubiranamo indirimbo 'Iyo twicaranye'
Senderi Hit akunda bikomeye impano ya Bwiza n'uburyo ari indwanyi ihatana cyane mu muziki
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268