Imyidagaduro: Babu wo muri ‘The Choice Live’ yasabiwe gufungwa umwaka umwe

Jun 13, 2024 - 14:39
 0
Imyidagaduro: Babu wo muri ‘The Choice Live’ yasabiwe gufungwa umwaka umwe

Imyidagaduro: Babu wo muri ‘The Choice Live’ yasabiwe gufungwa umwaka umwe

Jun 13, 2024 - 14:39

Rugemana Amen uzwi nka Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ni urubanza rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2024 mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Ubushinjacyaha burega Babu icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Saa Tatu zuzuye, Babu yari agejejwe mu cyumba cyabereyemo iburana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Babu akurukiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, busobanura ko yakubise umusore ingumi mu maso.

Bwahereye aha bumusabira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw.

Babu ahawe umwanya ngo yisobanure yabwiye Urukiko ko habayeho kwiyunga kandi ko afite inyandiko y’ubwiyunge nubwo itaragera muri ‘system’ ngo abacamanza babashe kuyibona, bityo ahamya ko we yumva adakwiye gufungwa.

Yabajijwe ku cyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, Babu asobanura ko akwiriye kugabanyirizwa ibihano ntafungwe.

Impamvu Babu yatanze ni uko uwakubiswe ariwe wamwiyenjeho akaba anabyemera mu nyandiko yashyizeho umukono.

Umushinjacyaha yibukije Babu ko kwiyunga bidakuraho ko yakoze icyaha kandi ko bidakuraho igihano.

Umucamanza yavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku itariki 21 Kamena 2024.

Ni urubanza rutamaze iminota itanu kuko Babu nta mwunganizi yari afite, akaba yiburaniye.

Babu wo muri ’The Choice Live’ yasabiwe gufungwa umwaka umwe
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268