Imyidagaduro: Abamurika imideli 301 bitabiriye irushanwa rya ‘The Stage Fashion Showcase’ (Amafoto)

Jun 17, 2024 - 16:13
 0
Imyidagaduro: Abamurika imideli 301 bitabiriye irushanwa rya ‘The Stage Fashion Showcase’ (Amafoto)

Imyidagaduro: Abamurika imideli 301 bitabiriye irushanwa rya ‘The Stage Fashion Showcase’ (Amafoto)

Jun 17, 2024 - 16:13

Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 16 Kamena 2024, abamurika imideli basaga 301 bitabiriye ijonjora ry’irushanwa ryateguwe na sosiyete ‘Ssanduina Ltd’ y’umunyamideli Mucyo Sandrine ryiswe ‘The Stage Fashion Showcase’.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abamurika imideli baturuka mu Rwanda no hanze dore ko hari abavuye muri Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Buyapani n’ahandi.

Mucyo Sandrine, Umuyobozi wa The Ssanduina Ltd, itegura ‘The Stage Fashion Showcase’ yabwiye IGIHE ko hiyandikishije abarenga 600 ariko abari bujuje ibisabwa bitabiriye bakaba bari 301.

Ati “Tukaba twatoranyije 60 bazamara amezi atatu mu mwiherero uzabera hano ’Mundi Centre’ no muri ‘Institut Français du Rwanda.”

Mucyo Sandrine yasobanuye ko ku itariki 5 Ukwakira 2024 muri Kigali Convention Centre hazaba igitaramo cyo guhitamo abamurika imideli babiri, umuhungu n’umukobwa buri wese ahembwe ibihumbi 800 Frw. Yongeyeho ko n’abahanga imideli babiri bazahiga abandi bazahembwa ibihumbi 400 Frw.

‘The Stage Fashion Showcase’ yabaye bwa mbere ku itariki 14 Ukwakira 2023 mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel. Ni ibirori bigamije kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda no kumurika impano nshya ku ruhando mpuzamahanga.

Abamurika imideli batambutse imbere y'akanama nkemurampaka
Sandrine Mucyo ari gushyira itafari ku ruganda rw'imideli mu Rwanda abinyujije muri sosiyete yatangije yitwa Ssanduina Ltd
Umunyarwenya Fally Merci yitabiriye igikorwa cyo gutoranya abamurika imideli'
Umunyamideli Linda Muh unagaragara mu ndirimbo z'abahanzi yari mu baje gushyigikira Sandrine Mucyo
Florent Masate, Umukozi muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, yitabiriye The Stage Fashion Showcase
The Stage Fashion Showcase iha amahirwe abafite impano mu kumurika imideli
Ni ubwa kabiri habaye The Stage Fashion Showcase yatoranyirijwemo 60 bazagaragara muri Kigali Convention Centre
Mucyo Sandrine yatangije igikorwa cyo guhemba abamurika imideli
Havademan ni umwe mu bayobozi ba Ssanduina Ltd itegura The Stage Fashion Showcase
Abamurika imideli bitabiriye ijonjora
Abamurika imideli mbere yo gutangira kwiyerekana
Babanje kureba ko biyandikishije
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268