Imyambarire y'ibyamamare ikomeje kurikoroza ku mbugankoranyambaga (Amafoto)

Jun 21, 2024 - 07:34
 0
Imyambarire y'ibyamamare ikomeje kurikoroza ku mbugankoranyambaga (Amafoto)

Imyambarire y'ibyamamare ikomeje kurikoroza ku mbugankoranyambaga (Amafoto)

Jun 21, 2024 - 07:34

Kanye West n’umugore we Bianca Censori bamaze igihe bagarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire yabo, bongeye kurikoroza nyuma y’uko bongeye kugaragara mu buryo butangaje.

Aba bombi bambara mu buryo bwo gushimisha abantu, bongeye kugaragara i Paris mu Bufaransa, aho Kanye West yari yambaye nk’ugiye guhakura, mu gihe umugore we Bianca yari yambaye akenda gato kazwi nka ‘maillot de bain’ bambara bagiye koga.

Aka kenda kari kambawe na Bianca, kagaragaza ibice by’umubiri we, n’imiterere ye, aho ku gice cy’inyuma ari gato cyane byatumye igice cy’inyuma kigaragara hafi ya cyose.

Uyu mugore wa Kanye West kandi yahinduye imisatsi ye mu ibara rya pink, na wo wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe atari wo yari amaranye iminsi.

Kanye West we, yagaragaye mu myambaro isanzwe imenyerewe ku bavumvu cyangwa aborozi b’inzuki, bambara iyo bagiye guhakura ubuki, iba ibakingiye ibice by’umubiri no mu maso.

Aba bombi bagaragaye i Paris kuri uyu wa Gatatu, aho bari bitabiriye ibirori byamurikirwagamo imideri bikomeye muri uyu Murwa Mukuru w’u Bufaransa.

      

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268