Imyambarire n'imiterere ya Madamu Noëlla wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko muri RDC yongeye kugarukwaho nyuma yo guhabwa izo nshingano (AMAFOTO)

May 30, 2024 - 12:45
 0
Imyambarire n'imiterere ya Madamu Noëlla wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko muri RDC yongeye kugarukwaho nyuma yo guhabwa izo nshingano (AMAFOTO)

Imyambarire n'imiterere ya Madamu Noëlla wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko muri RDC yongeye kugarukwaho nyuma yo guhabwa izo nshingano (AMAFOTO)

May 30, 2024 - 12:45

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma y’itangazwa rya guverinoma nshya ya RDC, izina rigarukwaho cyane ni irya madamu Noëlla Ayeganagato, wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko.

Mbere y’uko Noëlla ahabwa uyu mwanya, biravugwa ko yahoze ashyira amashusho n’amafoto ashotorana kubera imyambarire n'imiterere ye bikurura abagabo ku mbuga nkoranyambaga.

Ntibyaciriye aho kuko bamwe bavuze ko atari akwiriye kuba Minisitiri kuko atari intangarugero bagendeye kuri ayo mafoto n’amashusho.

Icyakora abandi bavuga ko buri wese agira ahashize hatari heza,bityo abantu bakwiye kumushyigikira bakava mu bihuha n’ahashize.

Madamu Noëlla Ayeganagato yavutse ku ya 25 Ukuboza 1994 i Kinshasa, yabonye impamyabumenyi ya Leta mu bijyanye n’ubucuruzi mu kigo cy’ishuri rya Les Mickey, hanyuma abona impamyabumenyi ihanitse mu bumenyi bw’ubukungu muri Université Protestante au Congo.

Yinjiye muri politiki muri 2018, ubwo yajyaga muri Front des Indépendants Démocrates Chrétiens (FIDEC), ishyaka rya politiki rya Fifi Masuka, nyuma agirwa umuyobozi wungirije wa komini ya Ngaliema guhera mu 2022.

Ibinyamakuru byo muri RDC bivuga ko Ubwitange, ubutwari no gukunda igihugu aribyo byamuranze mu gihe yamaze kuri uyu mwanya, bikaba byatumye agirwa minisitiri w’urubyiruko.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472