Imvura yatumye Guverinoma ihagarika itangira ry’amashuri mu gihugu cya Kenya

Apr 29, 2024 - 09:14
 0
Imvura yatumye Guverinoma ihagarika itangira ry’amashuri mu gihugu cya Kenya

Imvura yatumye Guverinoma ihagarika itangira ry’amashuri mu gihugu cya Kenya

Apr 29, 2024 - 09:14

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yigije inyuma itangira ry’amashuri kubera ikibazo cy’imvura ikabije iri kugwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata mu 2024 na Minisitiri w’Uburenzi muri Kenya, Ezekiel Machogu. Bivuze ko amashuri abanza n’ayisumbuye yagombaga gutangira ku wa 29 Mata 2024 azatangira ku wa 6 Gicurasi mu 2024.

Ezekiel Machogu yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga amashuri menshi yaragezweho n’ingaruka z’imyuzure.

Ati “Raporo yakiriwe na Minisiteri y’Uburezi irimo amakuru yakusanyijwe ku bufatanye n’izindi nzego za leta, yerekana ko amashuri atandukanye mu bice byinshi by’igihugu yagizweho ingaruka zikomeye n’imvura.”

Yavuze ko hamwe na hamwe izi ngaruka ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zitatuma abanyeshuri bakurikirana neza amasomo yabo.

Imvura ikabije imaze iminsi igwa muri Kenya yahitanye abantu barenga 80, mu gihe abandi barenga ibihumbi 130 bavuye mu byabo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461