Impuguke ziratangaza ko Imibare y’abagabo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe irihejuru kuruta iy’abagore

Jun 6, 2024 - 14:01
 0

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abagabo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ukomeje kwiyongera ugereranyije n’ubw’agore.

Impuguke mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, basaba abantu bose kwisuzumisha cyane cyane abagabo kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Impuguke ku byerekeye ubwo buzima kandi basaba abafite ababo bafite ibi bibazo kwihutira kugana ibitaro n’amavuriro bakabona ubufasha bwihutirwa kandi bukwiye.

Imibare y’umwaka ushize yakozwe n’ibitaro byita ku bafite uburwayo bwo mu mutwe bya Ndera, igaragaza ko umubare w’abagabo bagana serivise zo kwita ku buzima bwo mu mutwe wazamutse.

Impuguke mu buzima bwo mu mutwe,Dr Yubahwe Janvier, avuga ko ababagana baba bafite indwara zitandukanye ariko zikaba ziganjemo agahinda n’umuhangayiko bikakabije.

Ibi bigarutsweho mu gihe mu Rwanda hagikomeje ukwezi kwahariwe ku kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Source: Bwiza

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501