Impinduka nziza ku bakoresha urubuga rwa TikTok bashobora kwemererwa gushyiraho amashusho afite isaha

May 17, 2024 - 10:38
 0
Impinduka nziza ku bakoresha urubuga rwa TikTok bashobora kwemererwa gushyiraho amashusho afite isaha

Impinduka nziza ku bakoresha urubuga rwa TikTok bashobora kwemererwa gushyiraho amashusho afite isaha

May 17, 2024 - 10:38

Ubuyobozi bwa TikTok bwatangaje ko bwatangiye gukora igerageza rishobora kuzasiga uru rubuga nkoranyambaga rufite ubushobozi bwo gushyirwaho amashusho (videos) afite isaha.

Ni icyemezo ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa bwatangaje ku wa Kane tariki 16 Mata mu 2024.

Buvuga ko kigamije gufasha abarukoresha kugira amahitamo menshi ku bwoko bw’amashusho bashobora kurushyiraho.

Kugeza ubu bamwe mu bakoresha TikTok batangiye guhabwa aya mahirwe yo gushyiraho amashusho afite isaha, bitewe n’ibihugu bakomokamo ndetse n’ubwoko bwa konti bafite. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana igihe izi mpinduka zizagerera ku bayikoresha bose.

Uko imyaka ihita TikTok igenda izamura uburebure bw’amashusho ashobora kuyishyirwaho kuko muri Mutarama hari abahawe uburenganzira bwo gushyiraho afite iminota 30, mu gihe abandi ari 10 na 20. Igitangira yakiraga amashusho atarengeje amasegonda 15.

TikTok ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zisigaye zikunzwe cyane ku Isi kuko abayikoresha barenga miliyari 1, ndetse byitezwe ko mu gihe yatangira kwakira amashusho y’isaha bishobora gushyira igitutu kuri YouTube.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268