Impanuka ziterwa nubunyamwuga buke! - ACP Rutikanga

Dec 19, 2023 - 23:03
 0
Impanuka ziterwa nubunyamwuga buke! - ACP Rutikanga

Impanuka ziterwa nubunyamwuga buke! - ACP Rutikanga

Dec 19, 2023 - 23:03

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko ubunyamwuga bw’abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi, butagaragarira gusa muri serivisi batanga, ahubwo bijyana n’umutekano, ikinyabupfura, isuku n’ibindi.

Ni ingingo ACP Rutikanga yagarutseho mu butumwa yagejeje ku bashoferi batwara abantu mu buryo bwa rusange, ubwo bari bahuriye mu muhango wo gusoza amahugurwa yari amaze icyumweru, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Ibigo Bitwara Abagenzi muri Kigali, mu Ntara, no hanze y’u Rwanda, [Association des Transporteurs des Personnes au Rwanda- ATPR].

Aya mahugurwa ategurwa buri mwaka n’iri shyirahamwe, ariko ikaba yari inshuro ya mbere abaye nyuma y’ibihe bya Covid-19, kuko yaherukaga mu 2019. Aba agamije kwibutsa imyitwarire n’uburenganzira by’umushoferi utwara abagenzi mu buryo rusange.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu mezi atatu ashize, imodoka 291 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zakoze impanuka zihitana batandatu mu gihe abandi 160 bakomeretse. 10% mu banyamaguru bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda, bahitanywe n’izi modoka, mu gihe 10,2% by’abanyamaguru bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda bakomerekejwe nazo, biturutse ku myitwarire y’abashoferi b’izo modoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yagize ati “Ubunyamwuga buke nibwo buteza impanuka mu muhanda. Umushoferi w’imyitwarire myiza ni ubona ahari imirongo y’abanyamaguru akabanza akareka bagatambuka, n’abo basangiye umuhanda akabaha uburenganzira bwabo nk’uko na bo hari ubwo bamugomba.”

ACP Rutikanga yavuze ko ubunyamwuga mu gutwara abantu bujyana no kubahiriza amategeko y’umuhanda, kubahiriza ibiteganywa n’ibyapa, kubahiriza uburenganzira bw’abo basangiye umuhanda n’ibindi.

Bamwe mu bashoferi bari bitabiriye aya mahugurwa babwiye IGIHE, ko kimwe mu byo bungutse, harimo ko kuba umushoferi mwiza atari utwara neza imodoka gusa.

Zarizubatse Idrissa yagize ati “Hari igihe ushobora gutwara nk’umusinzi akabangamira abandi, iyo uri umunyamwuga uba ugomba kugira uko ubigenza ukarengera umutekano w’abandi utwaye.”

Bimwe mu byagaragajwe nk’ubunyamwuga buke bikunze gukorwa n’abashoferi birimo gukoresha telefoni batwaye, gutwara imodoka banyoye ibisindisha, kurenza umuvuduko wagenwe n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa ATPR, Mwunguzi Théoneste, yavuze ko uretse aya mahugurwa, iri shyirahamwe rifite gahunda z’igihe kirekire zo gufasha abashoferi kongera ubunyamwuga bwabo.

Ati “Twateguye n’ishuri abashoferi bose bazajya banyuramo mu gihe cy’amezi atandatu, kandi bikaba inshuro nyinshi, kuko ni ibihoraho turizera ko imyitwarire n’imyumvire by’abashoferi bizarushaho kugenda bihinduka. Bitarenze muri Mutarama 2024 iri shuri rizaba ryatangiye.”

Bimwe mu bindi byagarutsweho muri aya mahugurwa, abashoferi bibukijwe ko ari uburenganzira bwabo guhabwa amasezerano y’akazi nk’uko bigenwa n’amategeko y’umurimo mu Rwanda, guhembwa ku kwezi, kwishyurirwa ubwiteganyirize, no gushakirwa ubwishingizi.

Kuri ubu ATPR igizwe n’ibigo 26 bitwara abagenzi mu ntara, mu Mujyi wa Kigali no hanze y’u Rwanda nko mu Burundi na Uganda. Ibi bigo bifite ibyerekezo 25 bitandukanye, abashoferi barenga 850, bikaba bimaze gukora ingendo zirenga ibihumbi 200.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko hari indi myitwarire isabwa umushoferi kugira ngo yitwe umunyamwuga ushyitse

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268