Impanuka iteye ubwoba ihitanye abantu 16 bazize impanuka y'imodoka

Jun 6, 2024 - 20:12
 0
Impanuka iteye ubwoba ihitanye abantu 16 bazize impanuka y'imodoka

Impanuka iteye ubwoba ihitanye abantu 16 bazize impanuka y'imodoka

Jun 6, 2024 - 20:12

Muri Tanzania abantu 16 nibo bamaze ku barurwa ko bitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga imibiri y'abantu umunani nibo yari imaze kubona banyirayo ni mugihe inkomere zi kitabwaho kwa Muganga.

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 16 yabereye mu Ntara ya Mbeya muri Tanzania

Amakuru avuga ko iyo mpanuka yaturutse ku imodoka yo mubwoko bw'ikamyo yabuze feri igahita igonga imodoka ebyiri harimo iyo mu bwoko bwa Coaster yari ikuye abagenzi ahitwa Tunduma yerekeza mu Ntara ya Songwe. 

Umuyobozi w'bitaro bikuru bya Mbeya witwa Petro Seme, yavuze ko impanuka ikimara kuba abantu 14 muri 22 bahise bitaba Imana nyuma y'amaha make mubari bakomeretse cyane babiri nabo bahise bitaba Imana.

Uwo Muyobozi w'ibitaro yavuze ko mu nkomere harimo batatu bakomeretse bikomeye ariko bariho baritabwaho n'abaganga. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062