Impamvu 8 gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ari byiza

May 31, 2024 - 07:02
 0
Impamvu 8 gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ari byiza

Impamvu 8 gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ari byiza

May 31, 2024 - 07:02

Imibonano mpuzabitsina ikorwa igihe cyose ba nyiri kuyikora babyumvikanyeho, ariko biba akurusho iyo ikozwe mu gitondo kuko ifatwa nk’ifunguro rya mugitondo .

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ni imwe mu nkingi za mwamba zituma umugore n’umugabo bashimangira urukundo rwabo bikaba byatuma bahorana umunezero uhoraho.

1.imyitozo ngororamubiri

Iyo wakoze imibonano mpuzabitsina mu gitondo bikongerera imbaraga n’umuvuduko mu kazi ukakarangiza wumva ugifite amahumbezi.

2.Gukomeza imikaya

Akabariro ka mugitondo gatuma habaho gukanguka kw’imyakura n’imikaya mu gihe n’ijoro iba itabashije gukora neza bityo iyo mibonano yakorwa mu gitondo ikabifasha gukora ku buryo bunoze.

3.Bituma uruhuka neza

Mu gihe wavuye ku kazi unaniwe ukarara nta cyo ukoze,iyo ukangutse mu gitondo ukayikora birakuruhura bigatuma utangira umunsi neza ufite akanyamuneza n’ingufu zidasanzwe.

4.Bituma ugira ibinezaneza umunsi wose

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo bitera ubwonko gutekereza neza bigatuma butekereza ibyiza gusa gusa kandi bikagutera kwishyiramo ko icyo uri bukore cyose kiza kugenda neza.

5.Birinda amatiku ya hato na hato

Iyo imibonano yakozwe mu gitondo bituma hatabaho ubushotoranyi ku mpande zombi bitewe no kwiyumvanamo umwe akabona mugenzi we nk’umuntu udasanzwe.

6.Bituma umugore n’umugabo bogana

Iyo icyo gikorwa kirangiye bituma habaho kwisukura igihe amasaha yo kujya mu kazi ka buri munsi yegereje. Ibyo rero bituma bajyana mu rwogero ngo badakererwa bityo uko bogana urukundo rukiyongera.

7.Kugira igikundiro

Mu gihe ukora akazi runaka abo mukorana cyangwa sosiyete ubayemo usanga bakwishimiye bitewe n’akanyamuneza uba uhorana unabisanzuraho . Ikindi kandi umukoresha akugarurira ikizere uko umusaruro utanga ugenda wiyongera.

8.Bituma utarangiza vuba

Mu gitondo imisemburo y’abagabo iba yarushijeho kwegerana hakiyongeraho amafu ya mugitondo bigatuma amaraso adacamuka vuba, yaba umugore cyangwa umugabo bakarushaho kunyurwa.

Benshi mu bamenye ibanga ry’akabariro ka mugitondo bemeza ko igihe icyo gikorwa cyabayeho usanga arinaho umugore n’umugabo babwirana amwe mu mabanga bari barahishanye kandi nanone bikarinda umushiha wa hato na hato.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472