Imirwano yahuje abakarani n'abashumba bo mu Irango yakomerekeyemo abarenga kuri 7

Jun 18, 2024 - 16:11
 0
Imirwano yahuje abakarani n'abashumba bo mu Irango yakomerekeyemo abarenga kuri 7

Imirwano yahuje abakarani n'abashumba bo mu Irango yakomerekeyemo abarenga kuri 7

Jun 18, 2024 - 16:11

Imirwano yahuje abakarani n'abashumba bo mu irango yakomerekeyemo abarenga 7, mu gihe abandi bafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rujya kubacumbikira batari bicana na bagenzi babo barwanaga.

Byabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, aho abakarani barwanye n'abashumba, bamwe bakubita abandi imyase n’ibibando, abandi na bo babakeba bakoresheje za najoro ku buryo hari abajyanywe kwa muganga ari inkomere.

Ababonye iyo mu rwano batuye aho mu Irango bemeza ko yashojwe n’abashumba bari baje kwihimura ku bakarani ngo bigeze kubakubita na bo mu minsi yari yaratambutse.

Mbere y’uko imirwano yo ku cyumweru iba hari indi mirwano yari yahuje impande zombi ni uko maze abashumba barakubitwa bituma ku cyumweru baza kwihorera.

Umuturage umwe mu babonye iby’iyi mirwana yaganiriye na Kigali Today agira ati: “Bari bagize amakimbirane mu bihe byashize, none abashumba bari bagarutse kugira ngo bihorere. Baje bitwaje najoro bifashisha bahira bakajya bakebagura abakarani, abandi na bo bafata imihini n’imyase hanyuma rurambikana. Harimo abatarimo bumva basa n’abagiye muri koma, hari abakomeretse ku matwi, mu ijosi, ku maboko... .barimo baravirirana, ufite umutima mukeya ntabwo yabireba.”

Iyi mirwano yaje gusiga inkomere zirindwi zahise zijyanwa kwa muganga, ni mu gihe abandi bahise bajyanwa kuri RIB.

Nubwo bimeze gutyo hari abandi bashumba 2 batafashwe na RIB bagiye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bazagaruka kongera kwihorera bakajije imyitozo ndetse bakoze no ku bandi bagenzi babo batabonetse mu mirwano yo ku cyumweru.

Kuri ibi by’uko aba bashumba bakongera kugaruka gushoza intambara ku bakarani, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, avuga ko babifatiye ingamba, cyane ko baba abashumba ndetse n’abakarani bo muri kariya gace babazi bose, ati “Tuba tubazi. Turabakurikirana tuganire na bo, tubagire inama, abatarabigizemo uruhare babyirinde, banibutswe ko iyo umuntu akoze ikintu kitemewe n’amategeko hari uburyo bamukurikirana.”

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472