Imikino: Rayon Sports yamanuye intwaro karahabutaka zayo mu myitozo, itanga ubutumwa kuri mukeba APR FC

Jun 13, 2024 - 07:44
 0
Imikino: Rayon Sports yamanuye intwaro karahabutaka zayo mu myitozo, itanga ubutumwa kuri mukeba APR FC

Imikino: Rayon Sports yamanuye intwaro karahabutaka zayo mu myitozo, itanga ubutumwa kuri mukeba APR FC

Jun 13, 2024 - 07:44

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cyayo cyo mu Nzove kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena aho yitegura umukino ifite mu minsi itatu na mukeba APR FC uzaba ugamije gusogongera kuri Stade Amahoro nshya mbere yo kuyitaha ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga.

Imyitozo ya Rayon Sports bitandukanye na mukeba APR FC, yo yagaragayemo benshi mu bakinnyi basanzwe mu ikipe ya mbere nk’umunyezamu Khadim N’diaye, myugariro Nsabimana Aimable na Eric Ngendahimana bose basoje amasezerano ariko biteguye Derby yo kuri stade Amahoro.

Uretse aba bakinnyi, imyitozo ya Rayon Sports yagaragayemo abakinnyi babiri b’abarundi barangije kumvikana n’iyi kipe Fred Niyonizeye wakiniraga Vitalo yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.

Iyi kipe ya rubanda ikaba mu myitozo yakozwe n’abakinnyi 26 kuri uyu munsi hari hanarimo abagera kuri batanu baturuka muri Afurika y’ Uburengerazuba bari mu igeragezwa, ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Congo Kinshasa wakiniraga Dauphins Noir, Jackson Lunanga wari mu izamu ubwo Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yanyagirwaga na Congo U 23 ibitego 5-0.

Nyuma y’imyitozo ya mbere, umutoza Julien Mette wari kumwe na Rwaka Claude utoza ikipe y’abagore yatangaje ko yatunguwe n’uburyo abakinnyi be bahagaze neza kandi bamaze igihe badakina, yizeza n’aba-Rayon ko bazegukana intsinzi kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati: “Twagize imyitozo myiza aho natunguwe n’urwego abakinnyi bariho kandi hashize ibyumweru nka bitatu duhagaritse shampiyona. Ni ikintu cyerekana ko ahari aho bari bakoraga bityo twizeye kuzitwara neza kuri uyu wa gatandatu”.

“Tugomba gutsinda APR FC kuko iyo tugiye mu kibuga ni yo iba ari intego yacu ya mbere, kandi tuzakora ibishoboka ngo tubatsinde nubwo wenda hari benshi mu bakinnyi twifuza tutari twabona.”

Mu bakinnyi ba Rayon Sports isanganywe batagaragaye kuri uyu wa gatatu harimo nka Serumogo Ally uri mu igeragezwa hanze na Mucyo Didier, mu gihe Arsene Tuyisenge we yarangije kujya muri mukeba APR FC na ho Muhire Kevin akaba yari mu ikipe y’igihugu.

Fred Niyonizeye wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y'u Burundi azaba ari muri Rayon Sports izahangana na APR FC
Nduwimana Franck wari muri Musongati kuri ubu ari muri Murera
Uyu musore yagize uruhare mu bitego 24 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere i Burundi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268