Imikino: RRA yigaranzuye APR VC yo na REG begukana Memorial Rutsindura(Amafoto)

Jun 10, 2024 - 07:55
 0
Imikino: RRA yigaranzuye APR VC yo na REG begukana Memorial Rutsindura(Amafoto)

Imikino: RRA yigaranzuye APR VC yo na REG begukana Memorial Rutsindura(Amafoto)

Jun 10, 2024 - 07:55

Amakipe ya Rwanda Revenue Authority mu bakobwa ndetse na REG VC mu bagabo ni zo zegukanye Memorial Rutsindura ya 2024 irushanwa ngarukamwaka ryakinwaga ku nshuro ya 20 hagamijwe kwibuka uyu wahoze ari umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare.

Iki kigo, kikaba ari na cyo cyakiriye imikino myinshi yo muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe arenga 52, aho abakunzi ba Volleyball bongeye kubona ibirori muri uyu mukino, ndetse iri rushanwa rikaba ryongeye gushimangira ko Volleyball ari wo mukino mu Rwanda wubatse ushingiye ku mashuri, ahantu ubusanzwe hagashakiwe impano mu mikino itandukanye.

Memorial Rutsindura ya 2024, yitabiriwe n’ibigo by’amashuri by’ibyiciro byose uhereye ku mashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye mu gihe na Kaminuza zirenze imwe zikaba zari zihagarariwe nubwo imwe muri zo itagaragaje urwego rushimishije ugereranyije n’abo bahanganaga.

Mu gihe benshi baba bahanze amaso amakipe akina mu cyiciro cya mbere, urebye imikino ibiri yari iryoheye amaso muri iri rushanwa ni iyo Groupe Scolaire Officiaire ya Butare yahuriyemo na Petit Séminaire Virgo Fidelis mu banyeshuri bo mu cyiciro rusange no mu mashuri yisumbuye, aho hombi GSOB yegukanaga igikombe itsinze PSVF Seti 3-2.

Seminari yari yataguye iyi mikino ntabwo yatahiye aho kuko ikipe y’abahoze bayigamo ari bo baje kwegukana igikombe cy’abakanyujijeho muri uyu mukino, aho abakinnyi bayobowe na Ndamukunda Flavien baje gutsinda Seti 3-1 ikipe ya Relax ya Gasongo na Kizungu bahoze bakinira na bo ikipe y’igihugu.

Mu makipe akina mu cyiciro cya mbere ikipe ya Rwanda Revenue Authority mu bagore yaje gutwara igikombe itsinze APR WVC Seti 3-1 (13-25, 25-16, 25-23, 25-21) ishyira akadomo ku bikombe bine byikurikirana iyi kipe y’umutoza Peter Kamasa yari imaze iminsi itwara.

Mu bagabo, ikipe ya Gisagara yari yakoze ibishoboka ngo isibanganye umwaka mubi wa shampiyona yagize ntabwo yaje guhirwa dore ko yatsinzwe na REG seti 3-2 (19-25, 19-25, 25-22, 25-22, 8-15) bituma itaha amara masa nubwo yari yagaruye bamwe mu nkingi za mwamba zayo nka Wyclef.

Mu mukino wa Beach Volleyball ikipe ya Kwizera Pierre Marshall wamenyekanye cyane muri wo ari kumwe na Kansime Julius Kagarama yaje kwegukana igikombe cyaherekejwe n’ibahasha nkuko byanagenze mu bindi byiciro.

Rutsindura Alphonse wibukwaga, yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine.

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Nyakwigendera Rutsindura Antoine
PSVF yari mu rugo yakoze iyo bwabaga ariko itsindirwa ku mukino wanyuma
Ibibuga bine byakoreshejwe muri iyi mikino harimo n'icyo kuri IPRC Huye
Ikipe ya East African University yegukanye umwanya wa gatatu
Wisdom VC yo yatahanye umwanya wa kane muri Memorial Rutsindura
Rwanda Revenue Authorityni yo yegukanye igikombe
Memorial Rutsindura yari ifite abaterankunga batandukanye barimo EjoHeza
APR VC yaburaga Benitha na Valentine yabuze igikombe nyuma yo kwegukana bine bikurikirana muri uyu mwaka wa shampiyona
Abafana bo bari benshi ku bibuga bya PSVF
Ikipe ya GSOB mu banyeshuri b'icyiciro rusange ni yo yegukanye igikombe aho isanzwe ikinamo abari muri gahunda ya Minisports y'Isonga
Gisagara na REG zagaragaje umukino mwiza
Amakipe yitwaye neza yahabwaga ibikombe byaherekezwaga n'ibahasha irimo amafaranga
PSVF mu bagabo yarahatanye ariko iza gutsindirwa ku mukino wanyuma
Ikipe ya GSOB yegukanye igikombe yaherukaga muri 2019
Ikipe y'abahoze biga muri PSVF ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy'abakanyuijeho
APR WVC yacyuye umwanya wa kabiri
Byari ibyishimo kuri RRA yari yaratsindiwe ku mukino wanyuma w'iri rushanwa mu mwaka ushize
REG VB yatwaye igikombe cya mbere muri uyu mwaka wa shampiyona
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Nyakwigendera Rutsindura Antoine
Umukino wahuje GSOB na PSVF ni wo wakwita umukino w'irushanwa rya Memorial Rutsindura 2024
Umukino wongeye kwerekana ko ejo ha Volleyball y'u Rwanda ari heza
Warimo imbaraga n'ubuhanga
Albertine ntabwo yagize umukino mwiza kuri iki cyumweru
Ikipe ya Relax irimo Kizungu na Gasongo yatsindiwe ku mukino wanyuma mu bakanyujijeho
Umukino wari urimo ishyaka ryinshi byatumaga rimwe na rimwe ibyemezo by'umusifuzi batabyumva kimwe
GSOB yatanze ibirori muri PSVF nyuma yo kwegukana igikombe
Padiri Jean de Dieu uyobora PSVF yishimiye uko irushanwa ryagenze
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268