Imikino: Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yavuze kubijyanye no guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu rikaba ’Intare’

Jun 26, 2024 - 15:58
 0
Imikino: Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yavuze kubijyanye no guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu rikaba ’Intare’

Imikino: Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yavuze kubijyanye no guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu rikaba ’Intare’

Jun 26, 2024 - 15:58

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, rikaba ’Intare’, nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babitanzemo icyifuzo.

Izina ry’Amavubi ryitwa Ikipe y’Igihugu ryagiye rikurura impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda aho bamwe bakunze kuvuga ko ritajyanye n’igihe.

Ibi byatumye bamwe mu bakunzi ba ruhago batangira gusaba ko hatekerezwa ku rindi zina, bamwe bavuga ko ’Intare’ ryaba ari izina rikwiriye.

Icyakora Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko kugera ubu nta gahunda bafite yo guhindura izina ry’Amavubi ahubwo byaba byiza na yo agize ubukana.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta gahunda dufite yo guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu. Gusa, Amavubi na yo ashobora gukara akagira ubukana nk’ubw’Intare. Nitugira gahunda tuzababwira ariko kugeza uyu munsi ntayo.”

Ubwo twaganiraga n’abo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, batubwiye ko guhindura iri zina byaganirwaho n’inzego bireba.

Amakuru IGIHE ifite ni uko izina ry’Amavubi ryahawe Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu 1974 aho ryatoranyijwe kubera ko ivubi ari agasimba kagenda kakadwinga, kagaruka kakadwinga.

Amavubi amaze iminsi yitwara neza
Bamwe mu bakunzi ba ruhago bagaragaje icyifuzo cy'uko Ikipe y'Igihugu yahindurirwa izina
Umunyamango Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Zephanie Niyonkuru yavuze ko kuri ubu igitekerezo cyo guhindurira izina Amavubi kitari cyaza
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268