Imfungwa zigera kuri 38 zatorotse gereza mu rukerera

Apr 11, 2024 - 19:26
 0
Imfungwa  zigera kuri 38 zatorotse gereza mu rukerera

Imfungwa zigera kuri 38 zatorotse gereza mu rukerera

Apr 11, 2024 - 19:26

Itsinda ry’imfungwa ryatorotse gereze ya Moroni muri Comoros zinyuze ku marembo makuru ya gereza kubera uburangare bw’abashinzwe umutekano nk’uko byemejwe na Leta.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, Guverinoma ya Comoros yemeje ko imfungwa 38 zatorokeye mu kavuyo mu itoroka ry’umusirikare wari ufungiye muri iyo gereza. 

Umuyobozi ushinzwe imfungwa, Soilihi Ali yabwiye AFP ko atigeze ajya mu isengesho rya Eid al-Fitr kubera iryo toroka ryabaye mu gitondo cya kare. 

Yagize ati: “Ntabwo nigeze mbona akanya ko kwitabira isengesho rya Eid al-Fitr. Gutoraka byabaye mu gitondo cyane.” 

Umushinjacyaha Ali Mohamed Djounaid yemeza ko iri toroka ryagizwemo uruhare n’abashinzwe umutekano kureba kujenjeka kwabo. 

Ati: “Kujenjeka kw’abashinzwe umutekano niyo mampu y’iri toroka. Imfungwa zafatiranye uku kujenjeka maze zitoroka zinyuze ku marembo makuru ya gereza.” 

Uyu mushinjacyaha akomeza avuga ko uwatumye imfungwa zitoroka ari umusirikare wari ufunzwe azira kurasa muri sitade maze umusore witwa Fahad Moindze akahasiga ubuzima. 

Kugeza ubu iperereza kuri iri toroka ryahise ritangira nk’uko bymezwa n’uyu mushinjacyaha, Ali Mohamed Djounaid. 

Yaba uyu musirikare ndetse n’izindi mfungwa bacikanye nta n’umwe wari wafatwa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe imfungwa Soilihi Ali. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461