Ikoranabuhanga: Sosiyete ya Liquid Intelligent Technologies yamuritse internet ikoresha ‘fibre optique’ hanze ya Kigali

Jun 13, 2024 - 14:44
 0
Ikoranabuhanga: Sosiyete ya Liquid Intelligent Technologies yamuritse internet ikoresha ‘fibre optique’ hanze ya Kigali

Ikoranabuhanga: Sosiyete ya Liquid Intelligent Technologies yamuritse internet ikoresha ‘fibre optique’ hanze ya Kigali

Jun 13, 2024 - 14:44

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, Liquid Intelligent Technologies, cyamuritse internet ikoresha umuyoboro mugari wa ’fibre optique’ yiswe ‘Liquid Home’, yihuta kandi ihendutse. Yifashishwa ahanini mu rugo cyangwa n’abakora ubucuruzi.

Iki gikorwa cyo kumurika iyi internet cyabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2024, kibera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse kikazakomereza mu mijyi irimo uwa Huye, Muhanga, Rusizi na Nyagatare mu rwego rwo gufasha abo muri utwo turere gukoresha internet yihuta kandi ihendutse, mu kwihutisha ibikorwa byabo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubu ku bihumbi 20 Frw gusa, wagura internet ya ‘Liquid Home’ imara ukwezi, ukayikoresha n’umuryango wawe aho uhabwa ingana na Mbps 50 (Megabits 50) ku isegonda kandi yihuta ku muvuduko wo hejuru.

Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Alexis Kabeja, yavuze ko iyo internet yabanje gukwirakwizwa mu mijyi yunganira uwa Kigali, ariko hakaba hari gahunda y’uko mu gihe cya vuba, izaba yarakwirakwijwe mu gihugu hose.

Ati ‘‘Ni gahunda dufite nka Liquid, yo gutanga internet ku Banyarwanda bose. Mu by’ukuri twatangiye gutanga internet duhereye mu Mujyi wa Kigali, ariko nk’inshingano dufite nka sosiyete ikora ibikorwa by’ikoranabuhanga, ntabwo twaguma mu Mujyi wa Kigali gusa, ahubwo intego yacu ni uko dusakaza uburyo bw’ikoranabuhanga ahantu hose mu Rwanda.’’

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko bafite gahunda yo kongera ibikorwaremezo mu turere twose.

Ati ‘‘Uyu munsi tukaba twatangiye ibikorwa byo gutanga internet binyuze ku muyoboro wa ’fibre optique’ […]. Muri gahunda dufite ni uko mu myaka mike iri imbere imijyi yose yaba ifite uwo muyoboro, kubera ko ifasha cyane mu iterambere. Aho ugejeje umuyoboro wa internet waguye ufasha mu iterambere, atari mu bucuruzi gusa ahubwo no mu rugo.’’

Liquid Intelligent Technologies yatangaje ko umuntu wese uguze internet ya ‘Liquid Home’, azajya akorerwa ibikorwa byo gushyiraho ibikorwaremezo (installation) ku buntu.

Iki kigo kandi gisanzwe gitanga n’andi mapaki ya internet akoreshwa mu buryo budashira mu gihe cy’ukwezi, harimo iyitwa ‘Basic Essentials’ igura ibihumbi 28 Frw ugahabwa Mbps 60 ku isegonda, iyitwa ‘Family Entertainment’ igura ibihumbi 70 Frw ugahabwa Mbps 150 ku isegonda, n’iyitwa ‘Power Pack’ igura ibihumbi 200 Frw ugahabwa Mbps 500 ku isegonda.

Hari kandi n’iyitwa ‘Modern Family’ igura ibihumbi 114 Frw aho uhabwa Mbps 250 ku isegonda, zose zihaba zihuta ku muvuduko wo hejuru.

Abatuye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bari mu bamurikiwe iyi internet
Ikigo Liquid Intelligent Technologies cyamuritse internet ikoresha umuyoboro mugari wa Fibre Optique yiswe Liquid Home yihuta kandi ihendutse
Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Alexis Kabeja yavuze ko iyi internet izagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry'imijyi yunganira Umujyi wa Kigali
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268