Ikoranabuhanga: Sosiyete ya Apple igiye gushora imari mu bwenge bukorano [AI]

Jun 11, 2024 - 07:51
 0
Ikoranabuhanga: Sosiyete ya Apple igiye gushora imari mu bwenge bukorano [AI]

Ikoranabuhanga: Sosiyete ya Apple igiye gushora imari mu bwenge bukorano [AI]

Jun 11, 2024 - 07:51

Sosiyete isanzwe ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga ya Apple igiye gukorana na ChatGPT OpenAI mu rwego rwo kuzamura porogaramu z’ubwenge bukorano.

Mu nama ngarukamwaka y’abubaka imbuga z’ikoranabuhanga izaba guhera kuri uyu mbere, biteganijwe ko iyi sosiyete izatangaza ubufatanye n’umushinga wa ChatGPT OpenAI ikanashyira ahagaragara icyiciro cya mbere cya porogaramu ya AI bazashyira muri telephone ngendanwa za Apple.

Iyi mikoranire ya apple na AI ishobora kuzamura igurishwa rya iPhone na serivisi mu myaka iri imbere nyuma y’aho inyuzweho na nvidia ku mwanya wa kabiri mu bigo byazamuye ishoramari.

Umuyobozi Mukuru wa Apple, yavuze ko AI itanga umusaruro kandi ari amahirwe y’ingenzi kuyishyira mu bikoresho byayo bisanzwe ari byiza.

Biteganijwe ko Apple izita ibikorwa byayo bya AI "Apple Intelligence." Izakoreshwa muri iPhone 15 Pro cyangwa igikoresho gifite M1 chip nkuko raporo nshya ya Bloomberg ibivuga.

Uburyo bugaragara cyane Apple ishobora kwakira AI ikabyara umusaruro, ni uburyo buzwi bw’ubuhanga bwa ‘Siri’, ifasha iki kigo mu kumva no gushaka amajwi. Kwishyira hamwe hamwe na OpenAI ya ChatGPT-4o na Siri bizafasha iyi porogramu kugera imbere.

AI izarushaho kuba mu ntego zose Apple yibandaho, bityo izagaragaza imbaraga mu bushakashatsi n’iterambere ry’ishoramari.

Apple igiye kwinjira mu ishoramari mu bwenge bukorano
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268