Ikipe ikunzwe nabenshi mu Rwanda yaguze Umurundi wakiniraga Muhazi United

Jun 22, 2024 - 07:45
 0
Ikipe ikunzwe nabenshi mu Rwanda yaguze Umurundi wakiniraga Muhazi United

Ikipe ikunzwe nabenshi mu Rwanda yaguze Umurundi wakiniraga Muhazi United

Jun 22, 2024 - 07:45

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Ndayishimiye Richard, Umurundi wakiniraga Muhazi United, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ndayishimiye yaherukaga kugaragara mu mukino wa gicuti Gikundiro yanganyijemo na APR FC ubusa ku busa hasogongerwa Stade Amahoro ku wa 15 Kamena 2024.

Uyu mukinnyi wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Muhazi United, yahise akomeza ibiganiro na Rayon Sports aho yatangwagaho miliyoni 15 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw.

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena, ni bwo Ndayishimiye Richard yasinye imyaka ibiri nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro.

Nyuma yo gusinya, yagize ati "Nishimiye kwerekeza muri Rayon Sports. Inzozi za buri mukinnyi ufite intego ni ugukina mu ikipe nk’iyi muri iki gihugu."

Yongeyeho ati "Intego yanjye ni uguha ibyishimo abafana bacu badukunda mu mwaka w’imikino ugiye kuza."

Uyu musore wavukiye i Bukavu mu 2004, akerekeza mu Burundi mu 2018, yakiniye amakipe arimo Tel Aviv-Yafo FC mu Cyiciro cya Kabiri, Burundi Sports Dynamic FC na Muhazi United yo mu Rwanda yari amazemo umwaka umwe.

Ni umukinnyi wa kabiri usinyiye Gikundiro muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wavuye muri Gorilla FC.

Rayon Sports iri gukusanya miliyoni 40 Frw kugira ngo yongerere amasezerano Muhire Kevin, irifuza kandi Umurundi Rukundo Abdul Rahman ukinira Amagaju FC.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268