Ikigo QT Global Software Ltd cyiyemeje gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zihabwa abaturage

Jun 28, 2024 - 15:22
 0
Ikigo QT Global Software Ltd cyiyemeje gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zihabwa abaturage

Ikigo QT Global Software Ltd cyiyemeje gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zihabwa abaturage

Jun 28, 2024 - 15:22

Ikigo gikora kikanatanga serivisi zirebana no guteza imbere porogaramu zo muri mudasobwa cya QT Global Software Ltd, cyashimangiye ko gikomeje gushyira imbere ikoranabuhanga mu gufasha Abanyarwanda kugira ubushobozi bwo kwikorera ibintu bitandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2024, ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwaganiraga n’abafatanyabikorwa barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’abandi batandukanye.

Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe aho impande zombi zishobora gushyira imbaraga no gutezwa imbere kurushaho ndetse no gushakira umuti imbogamizi zaba zikigaragara mu mikoranire.

Ubusanzwe QT Global Software Ltd imenyerewe mu bikorwa byo guteza imbere porogaramu zo muri mudasobwa zifashishwa mu bikorwa bitandukanye ‘softwares’ ariko zishobora gufasha umuturage kwikorera imirimo imwe n’imwe yifashishije ikoranabuhanga.

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ibicuruzwa no guhanga Udushya muri QT Global Software Ltd, Kwizera Raica, yagaragaje ko bahisemo kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kureba aho gushyira imbaraga mu mikorere yabo ya buri munsi.

Ati “Uyu munsi twateraniye hamwe n’abakiliya bacu b’imena kugira ngo duhurize hamwe mu kureba imyaka tumaze dukorana uko dukorana, hahinduka iki? No kumva ngo ibitekerezo bishya ni ibihe kugira ngo tube tuzi ko nkatwe dukora izo serivisi abo tuziha banyuzwe nazo kandi natwe tukagendana n’ibiri kw’isoko.”

Kwizera yagaragaje ko kubonana n’abafatanyabikorwa bibafasha gusobanukirwa aho kunoza kurushaho ibyo bakora kugira ngo serivisi za QT Global Software LTD zigirire akamaro abo zigenewe ndetse no guhaza isoko ry’u Rwanda ku buryo umuturage yungukira mu ikoranabuhanga.

Ati “Uyu munsi abakiliya bacu benshi ni ibigo bya Leta. Ikidushishikaje n’ukugira ngo akazi dukora tugakore neza, ari yo mpamvu twateraniye hano kugira ngo turebe icyakorwa ngo ibyo dukora birusheho gutanga umusaruro.”

“Bidusigiye umukoro wo gukomeza gukora tugamije guhaza isoko bitari ukuvuga ngo Minisiteri runaka yaduhaye umushinga runaka none urarangiye. Ahubwo tukavuga ngo ibyo dukora bigere kuri wa muturage wo ku rwego rwo hasi biteganyirijwe kandi bikamufasha mu byo yakoraga byose.”

QT Global Software Ltd yagaragaje ko irajwe inshinga no kwagura ibyo ikora bikava ku rwego rwo mu Rwanda bikagera no ku rwego mpuzamahanga.

Hari kandi na gahunda zo gukorana n’inzego z’abikorera mu Rwanda aho gukorana n’ibigo bya Leta gusa mu guharanira ko abaturage bimakaza ikoranabuhanga mu byo bikorera.

Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo uri mu bitabiriye ibyo biganiro, Kayitaba Emmanuel, yagaragaje ko QT Global Software Ltd imaze gukora ku mishinga myinshi kandi ifitiye runini Abanyarwanda mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Byari umwanya wo kwicara tukaganira na QT Global Software Ltd kubera ari umufatanyabikorwa ukomeye cyane muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga.”

“Nk’uko mubizi gahunda y’igihugu ni ukugira ngo abaturage bagire ubushobozi bwo kwikorera ibintu mu buryo bugezweho. QT Global Software turakorana mu kugira ngo porogaramu za mudasobwa zibashe gukorwa n’Abanyarwanda mu buryo bujyanye n’ibyifuzo byabo.”

Mu biganiro bagiranye bashimangiye guteza imbere imikoranire, guhana amakuru, ndetse no kunoza imishinga ikorwa ngo abaturage babigiremo inyungu.

Hagaragajwe ko hakenewe kongera imbaraga mu bikorwa kugira ngo bigirire akamaro umuturage
Hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zikiri mu mikorere y'ikoranabuhanga na porogaramu za mudasobwa
Hatanzwe umwanya wo kungurana ibitekerezo mu matsinda
Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo uri mu bitabiriye ibyo biganiro, Kayitaba Emmanuel, yagaragaje ko iki kigo gisanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza
Umukozi ushinzwe iterambere ry’ibicuruzwa no guhanga udushya muri QT Global Software Ltd, Kwizera Raica, yagaragaje ko bafite gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga
Abitabiriye inama basabye ko imikoranire y'impande zombi ikomeza kunozwa
Bagize ibiganiro bigamije kunoza imikorere
Habayeho umwanya wo kwandika ibitekerezo by'ibyo babona byashyirwamo imbaraga
Abitabiriye inama bunguranaga ibitekerezo
Buri wese yandikaga ingingo yumva imukoze ku mutima
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268