Iherezo ku ntambara ya Israel na Hamas: Hatowe icyemezo gishobora gushyira akadomo ku ntambara imaze guhitana abarenga 37.000

Jun 12, 2024 - 09:41
 0
Iherezo ku ntambara ya Israel na Hamas: Hatowe icyemezo gishobora gushyira akadomo ku ntambara imaze guhitana abarenga 37.000

Iherezo ku ntambara ya Israel na Hamas: Hatowe icyemezo gishobora gushyira akadomo ku ntambara imaze guhitana abarenga 37.000

Jun 12, 2024 - 09:41

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, katoye umwanzuro ushyigikira umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za America, usaba ihagarikwa ry’Intamaba ihanganishije Israel na Hamas muri Gaza.

Ni icyemezo cyatowe ku bwiganze busesuye, kemejwe n’Ibihugu binyamuryango 14 kuri 15 bigize Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, aho u Burusiya bwo bwifashe.

 

Uyu mwanzuro uvuga ko Israel yemeye igitekerezo yagejejweho cyo guhagarika imirwano, ugasaba umutwe wa Hamas na wo kubyemera.

Uyu mwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, uje ushyigikira Ibihugu bitandukanye birimo ibigize Umuryango w’Ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi uzwi nka G7 na wo washyigikiye ko iyi ntambara imaze iminsi muri Gaza, ihagarara.

Iyi gahuda yo guhagarika imirwano yagejejwe kuri Israel bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse bikaba biri kugirwamo uruhare n’abahuza nk’Ibihugu bya Qatar na Misiri, nk’uko byatangajwe na Perezida Joe Biden wa USA.

Uyu mugambi kandi wanashyigikiwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Israel nubwo utaragezwa imbere ya Guverinoma yaguye.

Gusa kuri Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu; ntibirasobanuka niba na we ashyigikiye iyi gahunda ya Perezida Joe Biden

Uyu mwanzuro watowe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken ahuye n’abayobozi banyuranye barimo Netanyahu ubwe, amugezaho igitekerezo cyo gushyigikira iyi gahunda yo guhagarika intambara.

Mbere y’amasaha macye ngo hatorwe uyu mwanzuro, Antony Blinken yari yabwiye abayobozi, ati “niba mwemeye guhagarika imirwano, nimureke na Hamas na yo ibishyigikire.”

Gusa mu minsi 10 ishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yari yatangaje ko Israel na yo yemeye iki gitekerezo cyo guhagarika imirwano.

Iyi ntambara ya Israel na Hamas, yatangiye tariki 07 Ukwakira umwaka ushize wa 2023, imaze guhitana abarenga ibihumbi 37 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268