Igitero karahabutaka cyateguranywe ubuhanga buhanitse cyakorewe mu Burundi cyasenyewemo ibiro by’ishyaka CNDD-FDD

Feb 26, 2024 - 10:18
 0
Igitero karahabutaka cyateguranywe ubuhanga buhanitse cyakorewe mu Burundi cyasenyewemo ibiro by’ishyaka CNDD-FDD

Igitero karahabutaka cyateguranywe ubuhanga buhanitse cyakorewe mu Burundi cyasenyewemo ibiro by’ishyaka CNDD-FDD

Feb 26, 2024 - 10:18

Abitwaje intwaro bataramenyekana ku wa 25 Gashyantare 2024, bagabye igitero muri zone Buringa, komini Gihanga mu Ntara ya Bubanza, basenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD muri iyi zone.

Bamwe mu banyamakuru bo mu Burundi bavuga ko ahagana Saa Tatu z’ijoro, muri Buringa humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu, ubwo abasirikare ba Leta n’aba bitwaje intwaro bahanganaga.

Nk’uko amakuru abivuga, iki gitero cyari kigambiriye ahanini abasirikare barinda umuhanda munini wa RN5, kandi ngo cyakomerekeyemo bamwe muri bo.

Akomeza avuga ko hari abaturage bagera kuri batandatu baba bapfiriye muri iki gitero, ariko ntacyo Leta y’u Burundi irabivugaho kugeza muri iki gitondo cyo ku wa 26 Gashyantare 2024.

Usibye ibiro bya CNDD-FDD byarashweho igisasu, bigasenyuka, bivugwa ko hari n’imodoka ebyiri zishobora kuba zatwitswe, zigakongoka.

Harakekwa uruhare rw’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara muri iki gitero, cyane ko ari wo wonyine wigamba gutera Ingabo z’u Burundi imbere mu gihugu. Gusa kuri iyi nshuro, ntacyo watangaje.

RED Tabara yaherukaga kugaba igitero muri zone Gatumba, Intara ya Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2024. Icyo gihe yemeje ko yishe abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, Leta y’u Burundi iyishinja kwica abasivili 20.

Amakuru avuga ko igitero cyari kigambiriye abasirikare barinda uyu muhanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268