Igipimo cy'ubushyuhe hano kw'isi kiri kwiyongera cyane ku buryo abantu bazagorwa no kuyibamo ?

Jun 29, 2024 - 16:08
 0
Igipimo cy'ubushyuhe hano kw'isi kiri kwiyongera cyane ku buryo abantu bazagorwa no kuyibamo ?

Igipimo cy'ubushyuhe hano kw'isi kiri kwiyongera cyane ku buryo abantu bazagorwa no kuyibamo ?

Jun 29, 2024 - 16:08

Abarenga 500 bamaze gupfira i Mecca muri Saudi Arabia aho bagiye mu mutambagiro mutagatifu w’abayoboke b’Idini ya Islam. Abandi barenga 2,000 bagize ibibazo bituma bitabwaho n’abaganga. Bose barazira ubushyuhe bukabije muri uwo Mujyi, bwarenze degrés Celsius 50.

Ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje guhura n’ibibazo by’ubushyuhe bukabije, kugeza ubwo ababituye bahasiga ubuzima.

Mu Buhinde na Pakistan, ubushyuhe bwo muri iyi Mpeshyi bukomeje guhitana abatari bake, by’umwihariko abatabasha kugera ahari akayaga cyangwa ibyuma bizana ubukonje mu nzu.

Kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena byabarwaga ko mu Buhinde abarenga muri 70 bamaze gupfa bazira ubushyuhe bukabije.

Icyakora abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi baracyemeza ko mu bice by’Isi bituwe, umuntu atavuga ko byaba bigiye gushyuha cyane kugeza ubwo abantu bananirwa kuhatura.

Iyo umubiri w’umuntu uhuye n’ubushyuhe bukabije, akenshi ugerageza kwirwanaho ushakisha uko ubugabanya ukoresheje gusohora icyuya, ukakinyuza mu ruhu.

Gusa iyo umuntu aherereye ahashyushye cyane nko mu butayu bwegereye inyanja kandi umwuka wo mu kirerere cyaho watangiye kwiyegeranya kubera ubushyuhe, kubira icyuya ntibiba bishoboka.

Bivuze ko umubiri udashobora guhangana n’ubushyuye bwawugezemo.

Ahantu henshi abantu bicwa n’ubushyuhe bituruka ku kuba ubushyuhe bwarengeje urugero, ikirere cyaho nacyo kikaba kirimo umwuka washyushye ukegerana cyane, bigatuma umubiri w’umuntu utabasha kubira icyuya ngo ugabanye ubushyuye wakiriye, bukawuheramo.

Uko kuwuheramo gutuma ingingo zirimo ubwonko, umutima, ibihaha, impyiko n’uruhu zidakora neza kugeza apfuye.

Kugeza ubu hemezwa ko ubushyuhe bukabije bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Isi bushingiye ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bugirwamo uruhuhare na “gaz carbonique” iva ku bicanwa birimo inkwi, amakara, n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Iyo mihindagurikire y’ibihe ntitera ubushyuhe bukabije gusa, kuko iteza n’amapfa, inkongi zibasira amashyamba, imyuzure, no gucika kw’inkangu.

Ubushyuhe bukabije butuma amazi y’inyanja arenga inkombe zayo, ibishobora kuzatuma abarenga miliyari 2 bazaba bamaze kuva mu byabo mu 2100.

Ikoreshwa ry’ibikomoka kuri Peteroli, gaz, n’amakara niriba rigikomeje, icyo gihe kizagera ibyo ibyo ibihugu byinjiza (incomes) bimaze kugabanukaho 25%.

Icyakora hishimirwa ko ubu hari amahitamo yo gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije kandi ntizihumanye ikirere, bikaba byagira icyo bihindura kuri ibyo byago Isi ifite mu gihe byaba byimakajwe.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268