Igikorwa cyo gusiramura abakobwa gikomeje guteza impaka muri rubanda

Mar 19, 2024 - 12:22
 0
Igikorwa cyo gusiramura abakobwa gikomeje guteza impaka muri rubanda

Igikorwa cyo gusiramura abakobwa gikomeje guteza impaka muri rubanda

Mar 19, 2024 - 12:22

Abadepite bo muri Gambiya bahisemo gusubiza muri komisiyo umushinga w’itegeko rikuraho itegeko ryabuzaga "gusiramura" abakobwa uko ryari ryaremejwe mu mwaka wa 2015.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa mbere ubwo abadepite basuzumaga ingingo yari yaciyemo ibice abadepite bo muri Gambiya. Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Gambiya bavuga ko gutora uyu mushinga w’itegeko bizaba ari nko gusuzugura akazi kakozwe mu myaka yashize abaharanira uburenganzira bwa muntu babuza ko ibyo bikorwa bicika muri icyo gihugu.

Inyandiko isaba ko iryo tegeko ryasubiraho ivuga ko "igamije kubungabunga umwimerere w’idini no kurengera amahame n’umuco".

Ubu bufatwa nko "guhindura imyanya ndangagitsina y’abagore," bukubiyemo kuvanaho igice cyangwa burundu imyanya ndangagitsina igaragara hanze y’umugore bigakorwa ,akenshi n’abakora imigenzo gakondo bakoresheje ibikoresho ibikoresho nk’urwembe cyangwa rimwe na rimwe, bigakorwa n’abakozi bashinzwe iby’ubuzima.

Iyi myitozo ishobora gutera kuva amaraso menshi, urupfu n’ingorane mu gihe cyo kubyara, ikomeje gukwirakwira mu turere tumwe na tumwe twa Afurika. Ababikora bavuga ko ibi bituma bakurikirana umwana w’umukobwa ntaziyandarike.

Kuba uyu mushinga w’itegeko waramuka wemewe biteye ubwoba abaharanira uburenganzira bwa muntu. Aba bavuga ko uyu mushinga wemewe, hakurikiraho guhonyora n’andi mategeko arengera umugore nko kudashyingira abana b’abakobwa no kurwanya ihohoterwa ribera mu ngo. Jaha Dukureh washinze umuryango Safe Hands for Girls ati " ntaho bihuriye n’idini, ahubwo ni kubw’inyungu z’abashaka gucunga no kugenzura imibiri y’abagore".

Uyu mushinga w’itegeko ushyigikiwe n’abayoboke b’abahezanguni b’idini muri iki gihugu ahanini cy’abayisilamu gituwe n’abantu batageze kuri miliyoni 3. Urwego rukuru rwa kisilamu muri iki gihugu rwise iyo ngeso "imwe mu mico myiza ya Islamu".

Uwahoze ari Perezida wa Gambiya, Yahya Jammeh, yabujije uwo mugenzo mu mwaka wa 2015, atungura n’abarwanashyaka be ntiyagira ibisobanuro abaha.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko kimwe cya kabiri cy’abagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 49 muri Gambiya bakorewe uyu mugenzo.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501