Icyo umukunzi wa Chris Eazy yavuze ku mafoto ateruwe n’undi mugabo aherutse gushyira hanze, (AMAFOTO)

Dec 2, 2023 - 17:07
 0
Icyo umukunzi wa Chris Eazy yavuze ku mafoto ateruwe n’undi mugabo aherutse gushyira hanze, (AMAFOTO)

Icyo umukunzi wa Chris Eazy yavuze ku mafoto ateruwe n’undi mugabo aherutse gushyira hanze, (AMAFOTO)

Dec 2, 2023 - 17:07

Umuhanzi Chris Eazy yavuze ko amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aterewe n’umugabo abantu bakamukekera ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina atari byo ahubwo ari mukuru we uba mu Bubiligi wari waje mu Rwanda bakaba bari bari mu biruhuko.

Umuhanzi Chriss Eazy yavuze ko amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aterewe n’umugabo abantu bakamukekera ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina atari byo ahubwo ari mukuru we uba mu Bubiligi wari waje mu Rwanda bakaba bari bari mu biruhuko.

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafato y’umuhanzi Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy mu muziki ateruwe n’undi mugabo bishyira benshi mu rujijo.

Akimara kujya hanze yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagenda bayatangaho ibitekerezo bitandukanye ariko bose wasangaga baganisha ku kuba batunguwe no kuba Chris Eazy yaba yarinjiye muri uru rukundo rutavugwaho rumwe na benshi.

Umuhanzi Chriss Eazy akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ariya mafoto yafashwe mu ntangiriro z’Ukwezi gushize akaba yarafatiwe ku Kibuye aho bari bagiye mu kiruhuko nk’umuryango aza gusohoka ashyizwe hanze na mukuru we Nsengimana Thierry asubiye mu Bubiligi asanzwe atuye.

Ati “Uriya ni mukuru wanjye tuvukana mu nda aba mu Bubiligi, urabizi ko abantu baba hanze ari abantu batagira icyintu na kimwe kibashyushya, baba bafungutse cyane mu mutwe ni ko navuga, kuyashyira hanze nta kibazo na kimwe abibonamo nta nubwo ibyo abantu bavuga aba abyitayeho. Yari yaje mu kiruhuko mu Rwanda tujya ku Kibuye, twari turi hariya nk’umuryango turishima ni ko gufata ariya mafoto. Hashize ibyemweru nka 3 bibaye.”

Thierry yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahoreshaho amazina ya ‘Prince Tity’ avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiranye n’umuvandimwe we ubwo yari mu Rwanda.

Chriss Eazy akimara kubibona, yavuze ko nta kintu na kimwe byigeze bimuhungabanyaho kuko aba ari umuntu uhora yiteguye ikintu icyiza cyangwa ikibi kizamubaho, cyane cyane ko yari anazi ko atari ukuri ntibyamutwariye umwanya.

Ati “urumva njyewe ndi umuntu uhora yiteguye ikintu kibi cyangwa cyiza kizaba, ariko iyo ikintu nka kiriya kije nzi neza ko nta kintu kibi kirimo cyangwa nakoze, njye nta kintu bintwara kereka wenda umuntu wanjye ari we byangije, ariko njye nta kibazo, wenda ntibyabura nko kujya kubona ukabona aga-comment karaje ngo ibi n’ibi, nkeka ko kandi kuvugwa ari ibintu bibaho ahubwo nyuma ndavuga nti nimpuguka ngomba gusobanurira abantu banjye bakamenya amakuru y’ukuri.”

Ku kijyanye no kuba yari amashusho y’indirimbo yafataga, yagize ati “Oya! Uwo sinjye na none wafata amashusho kuriya, ari yo nabivuga ariko ntaho bihuriye, nta ndirimbo mfite yakenerwamo amashusho ameze kuriya.”

Akomeza avuga ko aya makuru na mukuru we yamugezeho ariko nyine na we nta kibazo yabigizeho uretse kubiteramo urwenya.

Ati “arabizi, ariko nk’uko nabikubwiye, bariya bantu baba hanze usanga nyine bafungutse mu mutwe, nta kintu kibatera stress ahubwo usanga turimo tubiteramo urwenya nti ‘ndebera kabaye’ na we ni muri urwo rwego yabifashemo, yarumiwe ariko nta birenze birimo.”

Yashimangiye ko ibyavuzwe binakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko afite umukunzi kandi umukunzi we asanzwe azi n’uriya muvandimwe we, rero na we ngo nta kibazo yabigizeho.

Ati “njyewe mfite umukunzi ariko ntabwo igihe cyo kumutangaza kiragera. Ni we muntu wa mbere navuga ngo wabisetse kurusha abandi, gusa nyine nta kibazo na kimwe yigeze agira kuko anzi, na mukuru wanjye amuzi uretse kubiteramo urwenya nta kindi kibazo yigeze abigiraho, ahubwo yari azi ko ari njye byababaje ariko asanga meze neza.”

Chris Eazy yavuze ko kandi atiteze ko ibyabaye bishobora kugira ingaruka ku kazi ke akora nko kuba yabura nk’ibiraka kuko nta hantu na hamwe bihuriye n’akazi akora.

Ibi bibaye mu gihe Chris Eazy ari mu myiteguro y’igitaramo agomba gukorera mu Burundi cya ‘People Party’ kizaba tariki ya 31 Ukuboza 2023 kikazabera muri Source du Nil aho kwinjira ari ibihumbi 20 na 50 by’Amafaranga y’i Burundi.

Chriss Eazy avuga ko uyu ari mukuru bavukana uba mu Bubiligi witwa Nsengimana Thierry

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268