Icyamamare Nicolas Cage wamamaye muri Hollywood agiye kuva muri cinema

Dec 6, 2023 - 05:12
 0
Icyamamare Nicolas Cage wamamaye muri Hollywood agiye kuva muri cinema

Icyamamare Nicolas Cage wamamaye muri Hollywood agiye kuva muri cinema

Dec 6, 2023 - 05:12

Nicolas Cage wamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye guhagarika gukina filime, akerekeza umutima we mu bindi.

Uyu mugabo wamamaye muri filime nyinshi zirenga 100, akanatwara ibihembo birimo icya Oscar, yatangaje ko atekereza kujya mu bindi mu minsi iri imbere mu gihe filime enye ari gukoraho zizaba zirangiye.

Mu kiganiro yagiranye na Uproxx, uyu mugabo wamamaye mu zirimo iyiswe ‘Dream Scenario’ yagize ati “Navuga ko nakoze icyo nagombaga gukora muri sinema ndetse nshaka kureba ibindi njyamo bizatuma ngaragaza uburyo bwanjye bwo gukina.’’

Yavuze ko ubu amaso ashaka kuyerekeza ku biganiro byo kuri televiziyo ariko bifite uduce [series]. Cage yakomeje avuga ko ariko ubu ameze nk’uri kwiga bundi bushya, cyane ko atari amenyereye ibiganiro byo kuri televiziyo.

Uyu mugabo uri hafi kuzuza imyaka 60 aheruka kubwira Vanity Fair, ko ashaka gufata igihe kinini arikumwe n’umuryango we, cyane ko ari kwerekeza mu myaka y’izabukuru.

Ati “Meze neza. Papa wanjye yapfuye ku myaka 75, ngiye kuzuza 60. Nimba umunyamahirwe nshobora kuzagira indi 15 nk’iye cyangwa nyirenzeho. Icyo nshaka gukora muri iyo myaka 15 nshaka kwigira kuri papa [...] nshaka kuba hafi cyane y’umuryango wanjye igihe cyanjye nkakimarana nawo.’’

Uyu mugabo umwaka ushize yibarutse umwana w’umukobwa yise August Francesca, yabyaranye Riko Shibata ndetse akaba ashaka kumwitaho cyane mu gihe cye cya nyuma ku isi.

Ati “Icy’ingenzi ni umwana wanjye. Nshobora kubona ikiganiro gifite uduce, nshobora gukora ndi ahantu hamwe ntabwo nshaka guhora ngenda, dushobora kumera neza. Icyo, ku giti cyanjye bizaba byiza kurushaho.’’

Nicolas Cage ni umwe mu byamamare byakanyujijeho muri sinema i Hollywood. Uyu mugabo yamamaye muri filime zirimo ‘The Family Man’ yasohotse mu 2000 ivuga k’umugabo w’umukire wakoraga muri banki wibazaga uko ubuzima bwe bwari kumera iyo aba yarahisemo ikindi kintu mu myaka 10 yashize.

Hari kandi izindi zirimo The Cotton Club , Birdy, Shadow of the Vampire, Captain Corelli’s Mandolin, The Old Way, Renfield, The Flash, Sympathy for the Devil n’izindi. Uyu mugabo yatangiye gukina filime mu 1981.

Nicolas Cage agiye kureka gukina filime

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268