Ibisubizo by’abahanga byagaragaje ko umwana witwaga uwa DJ Dizzo atari uwe

Jun 12, 2024 - 17:42
 0
Ibisubizo by’abahanga byagaragaje ko umwana witwaga uwa DJ Dizzo atari uwe

Ibisubizo by’abahanga byagaragaje ko umwana witwaga uwa DJ Dizzo atari uwe

Jun 12, 2024 - 17:42

Ibisubizo by’abahanga byafatiwe mu kigo ‘Rwanda Forensic Institut,’ byagaragaje ko mu bizamini bigera kuri bine byafashwe, byasanze umwana DJ Dizzo yitaga ko uwe mu by’ukuri atari uwe.

Abibuka ibirori ‘Ally Soudy & Friends Live Show’ byabereye muri Camp Kigali muri Kanama 2023, Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo ni umwe mu batanze ikiganiro, ahamirizamo ko ari mu myiteguro yo kwakira imfura ye.

Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, ashima Imana ko agihumeka umwuka w’abazima nubwo bihabanye n’ibyo abaganga bari bamubwiye.

DJ Dizzo w’imyaka 26 ubayeho mu buribwe bw’uburwayi, icyo gihe yabajijwe niba adashobora gushaka uko yigenza wenda iby’ubuzima bitanagenda neza akaba yasiga umwana ku Isi.

Uyu musore yatangarije abari bitabiriye iki gitaramo ko ari mu myiteguro yo kwibaruka umwana w’umuhungu mu gihe cya vuba, nubwo atatangaje uwo bagiye kubyarana.

IGIHE yaje kumenya amakuru ko mu Ugushyingo 2023 uyu musore yaje kwibaruka umwana w’umuhungu wanahawe izina rye Mutambuka, amakuru akavuga ko yamubyaranye na Nyiramutima Epiphanie w’imyaka 24.

Icyakora bitewe n’uko ubwa nyuma yaherukaga guhura n’uyu mubyeyi byari muri Mutarama 2023, byatumye DJ Dizzo atangira gushidikanya ku kuri k’uyu mukobwa wari urengejeho amezi abiri kuyo yatekerezaga ko azabyarira.

Impungenge zatangiye kuba nyinshi kuri DJ Dizzo n’abantu be ba hafi birangira bafashe icyemezo cyo gukoresha ibizamini by’abahanga ngo harebwe niba umwana ari uwe.

Ni uko DJ Dizzo yaje gufatisha ibizamini maze mu bizamini bine byose yafashwe ku wa 7 Gicurasi 2024, bikaza gusohoka ku wa 16 Gicurasi 2024, habura na kimwe kigaragaza ko yaba ari se w’uwo mwana.

DJ Dizzo yari yemeje ko agiye kwibaruka ubwo yari yitabiriye ibirori bya ‘Ally Soudy & Friends Live Show’ muri Kamena 2023
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268