Ibisa nkubushotoranyi aho abasirikare ba Koreya ya Ruguru bongeye kugerageza kwinjira muri Koreya y’Epfo

Jun 21, 2024 - 17:17
 0
Ibisa nkubushotoranyi aho abasirikare ba Koreya ya Ruguru bongeye kugerageza kwinjira muri Koreya y’Epfo

Ibisa nkubushotoranyi aho abasirikare ba Koreya ya Ruguru bongeye kugerageza kwinjira muri Koreya y’Epfo

Jun 21, 2024 - 17:17

Abasirikare benshi ba Koreya ya Ruguru kuri uyu wa 21 Kamena 2024 barenze imbibi zo mu gace katagira ingabo zikagenzura bagerageza kwinjira muri Koreya y’Epfo, baza gusubira inyuma nyuma y’aho amasasu yo kubaburira arashwe mu kirere.

Aya makuru yemejwe n’ibiro bikuru by’ingabo za Koreya y’Epfo, byagize biti “Abasirikare benshi ba Koreya ya Ruguru basanzwe bakorera ku gace katagira ingabo zikagenzura, bambutse agace batemerewe kurenga. Nyuma yo kwihanangirizwa no kurasa amasasu yo kubaburira, basubiye inyuma mu majyaruguru.”

Si ubwa mbere abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagerageje kwinjira muri Koreya y’Epfo kuko tariki ya 9 Kamena 2024 barabikoze, basubira inyuma ubwo aba Koreya y’Epfo barinda umupaka barasaga amasasu yo kubaburira.

Ubu bushotoranyi bwiyongera ku bundi bwakozwe n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru, burimo kohereza ibipirizo byuzuye imyanda irimo ibisigazwa by’itabi, impapuro z’isuku zakoreshejwe mu bwiherero n’amase.

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko ibi bipirizo byoherejwe mu rwego rwo kwihorera kuri Koreya y’Epfo ngo isanzwe ikwirakwiza ibihuha bigamije guharabika ubutegetsi bwa Perezida Kim Jong-un.

Koreya ya Ruguru yanafashe ingamba zo gukumira abo muri Koreya y’Epfo bagerageza kuyinjiramo, ikwirakwiza ibisasu bitabwa mu butaka ku muhanda uri hafi y’aka gace katagira ingabo zikagenzura.

Ingabo za Koreya ya Ruguru zimaze iminsi zishotora Koreya y'Epfo
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268