Ibihano bikomeye k'umuyobozi mukuru wa Hamas, U Bufaransa bwafatiye ibihano Yahya Sinwar uyobora Hamas

Dec 6, 2023 - 05:25
 0
Ibihano bikomeye k'umuyobozi mukuru wa Hamas, U Bufaransa bwafatiye ibihano Yahya Sinwar uyobora Hamas

Ibihano bikomeye k'umuyobozi mukuru wa Hamas, U Bufaransa bwafatiye ibihano Yahya Sinwar uyobora Hamas

Dec 6, 2023 - 05:25

U Bufaransa bwatangaje ko bwafatiye ibihano by’ubukungu Yahya Sinwar, umuyobozi w’umutwe wa Hamas nyuma y’intambara ishyamiranyije uyu mutwe na Israel yatangiye tariki 7 Ukwakira 2023.

Iki cyemezo kirimo ingingo yo gufatira imitungo y’uyu mugabo uyoboye umutwe wa Hamas.

Yahya Sinwar yiyongereye ku bandi bayobozi ba Hamas baherutse gufatirwa ibihano, barimo ukuriye igisirikare cy’uyu mutwe, Mohammed Deif n’umwungirije, Marwan Issa bafatiwe ibihano tariki 13 Ugushyingo 2023.

Presstv yanditse ko u Bufaransa buri gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo abantu ku giti cyabo bagize Hamas n’abayitera inkunga bafatirwe ibihano byo ku rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Umunyamabanga wa Leta y’u Bufaransa ushinzwe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Laurence Boone yatangaje ko bari gushyira imbaraga ku ifatwa ry’ibihano ku muntu ku giti cye mu bagize Hamas kuko ubu EU yahannye umutwe muri rusange.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukwakira 2023 zafatiye ibihano by’ubukungu abayobozi b’ingenzi 10 muri Hamas bari muri Gaza, Sudani, Turkey, Algeria na Qatar.

Kuva iyi ntambara yatangira hagati ya Israel na Hamas imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 17 ku mpande zombi, barimo abarenga ibihumbi 15 bo muri Palestine aho uyu mutwe ukorera.

U Bufaransa bwafatiye ibihano Yahya Sinwar uyobora Hamas

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268