Ibigwi n'amateka bya Général Zúñiga wagerageje gukuraho Perezida wa Bolivia

Jun 28, 2024 - 15:19
 0
Ibigwi n'amateka bya Général Zúñiga wagerageje gukuraho Perezida wa Bolivia

Ibigwi n'amateka bya Général Zúñiga wagerageje gukuraho Perezida wa Bolivia

Jun 28, 2024 - 15:19

Tariki ya 16 Kamena 2024, abasirikare bari bayobowe na Général Juan José Zúñiga bateye Ingoro ya Perezida Luis Arce wa Bolivia, bitwaje intwaro zihambanye n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo ibifaru n’imodoka z’imitamenwa.

Gen Zúñiga yatangaje ko yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Arce kugira ngo asubizeho demokarasi ariko nyuma y’amasaha atatu, abasirikare bashyigikiye Umukuru w’Igihugu baburijemo iki gikorwa.

Muri uwo mwanya, Perezida Arce yafashe icyemezo cyo gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya, ndetse Gen Zúñiga wari muri iyi nshingano kuva mu 2022 yahise atabwa muri yombi n’abasirikare.

Umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bolivia Gen Zúñiga yarimo yawuhawe na Perezida Arce. Ubusanzwe uyu musirikare yakoraga mu Rwego rw’Ubutasi, kandi bivugwa ko nta bigwi byinshi yari afite nubwo yari ageze kuri uru rwego.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byasobanuye ko mu bizamini byose Gen Zúñiga yakoze kugira ngo azamurwe mu ntera, yagiraga amanota make, ariko akigaragaza nk’umuntu udashobora guhemukira Perezida Arce.

Umusesenguzi wabaye ofisiye mu gisirikare cya Bolivia, Jorge Santiesteban, yahamije ko guhabwa iyi nshingano kwa Gen Zúñiga kwatunguranye, kuko adashoboye. Ati “Ni umusirikare ariko ntafite ubushobozi bwo kuyobora igisirikare.”

Kuzamurwa mu ntera kwa Gen Zúñiga ngo kwarakaje abofisiye bagenzi be, ariko ababisesenguye babonye ko ari amahirwe yahawe na Perezida Arce wamukundaga.

Muri Mutarama 2024, Perezida Arce yakuye mu nshingano abasirikare bakuru benshi, ariko Gen Zúñiga yagumyemo. Ibi byashimangiye kurushaho ko ari umwizerwa we.

Umuyobozi w’ikigo Andean Information Network gikora ubushakashatsi muri Bolivia, Kathryn Ledebur, yatangaje ati “Zúñiga yari umuntu wa Arce. Yafatwaga nk’umuntu w’umwizerwa rwose wa Arce.”

Nubwo yizerwaga na Perezida Arce, mu 2013 Gen Zúñiga yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza ibihumbi 400 by’amadolari ya Amerika igisirikare cyari cyageneye gahunda yo gufasha abana n’abari mu za bukuru.

Nyuma y’iminsi irindwi afunzwe, Gen Zúñiga yatangaje ko nta cyaha yakoze, ahubwo ko ibyo yakoze ari amakosa y’umwuga ahanwa n’igisirikare, aho kuba inkiko.

Umubano wa Gen Zúñiga na Evo Morales wabaye Perezida wa Bolivia wari uhagaze nabi, kuko ubwo uyu musirikare yagirwaga Umugaba Mukuru w’ingabo, Morales yibukije ko Zúñiga hamwe n’abandi basirikare bo mu rwego rw’ubutasi bigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo.

Mu gihe Morales yagaragazaga ko afite umugambi wo kwiyamamariza kongera kuyobora Bolivia muri manda ya gatatu, yamaganye imyitwarire ya Gen Zúñiga ngo ushaka kumusenya.

Tariki ya 24 Kamena 2024, Gen Zúñiga yatangarije kuri televiziyo ko Morales nagerageza guhangana na Perezida Arce mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2025, azamufunga kuko azaba arenga ku Itegeko Nshinga riteganyiriza umuntu kuyobora manda ebyiri gusa.

Gen Zúñiga yagimenyesheje Morales ati “Igisirikare kigomba kubahiriza Itegeko Nshinga.” Ni ijambo Morales yemeje ko rivugirwa mu bihugu bitubahiriza demokarasi.

Bitewe n’uko umusirikare atemerewe kwivanga muri politiki, Minisitiri w’Ingabo wa Bolivia yatangaje ko Perezida Arce yatumije Gen Zúñiga kugira ngo baganire kuri iyi myitwarire. Nyuma y’amasaha 12 baganiriye ni bwo iyi ‘coup d’état’ yageragejwe.

Abasirikare bashyigikiye Gen Zúñiga bateye ingoro ya Perezida Arce, bashaka kumukura ku butegetsi
Gen Zúñiga yari umusirikare wizerwa cyane na Perezida Arce
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268