Huye: Ibihungabanya umutekano wabo barabishinja abagakwiye kuwubacungira

Jun 13, 2024 - 10:53
 0
Huye: Ibihungabanya umutekano wabo barabishinja abagakwiye kuwubacungira

Huye: Ibihungabanya umutekano wabo barabishinja abagakwiye kuwubacungira

Jun 13, 2024 - 10:53

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, barashinja bamwe mu banyerondo bashinzwe kubacungira umutekano, kuba ari bo babahohotera bakabakubita, bamwe bakabagira intere.

Bamwe mu bahohotewe n’abanyerondo bavuga ko hari igihe bahura n’abaturage mu muhanda bakabakubita ndetse hakaba n’ubwo basohora bamwe mu nzu babaketseho amafaranga bakayabambura.

Tegejo Vincent utuye mu Mudugudu wa Kabahona, wakubiswe n’abanyerongo bakamukomeretsa bamutemye, avuga ko bamusanze iwe mu gicukuru nka saa munani z’ijoro, nyuma y’uko bamenye amakuru ko afite amafaranga

Yagize ati “Baransaka bambaza n’ibyangombwa, barangije barayabura barankubita, nabonye nkomeretse mvuza induru, abaturanyi barahurura, abankubitaga bahita barekera aho kunkubita, bukeye njya kuregera umuyobozi w’Akagari.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu muturage, bavuga ko ikibazo cy’abanyerondo bahohotera abaturage kimaze gufata intera muri uyu Murenge wa Mukura by’umwihariko mu Kagari ka Rango.

Umwe ati “Ujya kubona ukabona baraduhohoteye, wajya no kurega   bakaguhimbira amakosa bigapfa ubusa, bigatuma urugomo inaha rwiyongera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidel, avuga ko iki kibazo kijya kigaragara, ariko ko hari gukorwa ibishoboka ngo hanozwe imikorere y’irondo.

Ati “Bijya bigaragara abahungabanya umutekano ariko urugendo turimo n’urwo kuvugurura imikorere y’irondo. Abakora irondo ry’umwuga abaturage bagomba kuba babazi bazi imyitwarire yabo.”

Uyu muyobozi asaba abaturage ko mu gihe babonye abanyerondo bahungabanya umutekano wabo, ko bajya batanga amakuru, kugira ngo inzego zibibaryoze.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268