Huye: Habonetse imibiri 182 bikekwa ko ari iy'abishwe muri Jenoside

Jan 31, 2024 - 13:03
 0
Huye: Habonetse imibiri 182 bikekwa ko ari iy'abishwe muri Jenoside

Huye: Habonetse imibiri 182 bikekwa ko ari iy'abishwe muri Jenoside

Jan 31, 2024 - 13:03

Mu isambu ya Mariya Tereza yari iteyemo urutoki iherereye mu mudugudu wa Ngoma V, akagari ka Ngoma, umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye ,habonetsemo imibiri igera ku 182 nyuma yuko ku wa 29 Mutarama 2024 hatangiye ibikorwa byo gushakisha imibiri.

Iki gikorwa cyabaye nyuma yuko mu isambu y’uwitwa Hishamunda Jean Baptiste habonetsemo imibiri igera kuri 210 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
 
Uwonkunda Goretti, umwe mu bagize komite ikurikirana ibikorwa byo gushakisha iyi mibiri, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ku ikubitiro babonye imibiri 23, naho uyu munsi bakaba babonye indi 159 bihita biyigira 182 kandi igikorwa kigikomeje.
 
Uwonkunda yavuze ko iyi mibiri igaragaza ibimenyetso byo kuba abarimo barishwe nabi kuko bari kubasanganye ibyuma n’ibindi, bigaragaza ko bishoboka ko ari byo bicishijwe.
Yakomeje avuga ko bigaragara ko amakuru yari yarahishwe kuko iyo mibiri iri kuva ahari hateye urutoki, kandi ko buri kigundu cy’insina kiri kuvamo imibiri.
Ati "Ni ibintu by’agashinyaguro kuko buri nsina turimbuye irimo icyobo kirekire, ugahita ubonamo abantu. Turi kubonamo ibitori by’amasasu, ibyuma babicishije, turi kubonamo imyenda bari bambaye. Mbese ni agahinda’’.
Abatuye n’ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ngoma, batangaje ko bababajwe cyane n’uburyo aya makuru yakomeje kuzinzikwa imyaka 30 igashira, bakifuza ko hakongerwa ibikorwa by’iperereza ukuri kukarushaho kujya ababona.
Mgr Gahizi Jean Marie Vianney usanzwe ari igisonga cy’Umwepiskopi wa Dizoyezi Gatolika ya Butare, akaba akomoka i Ngoma, yatangaje ko ibi bintu bibabaje cyane urebye imyaka yose ishije bibaye.
Yagize ati "Biragoye kugira icyo uvuga ku bintu nk’ibi. Aha turi ni mu kilometero kitarenga 1 uvuye aho mvuka i Ngoma, kuba aba bantu turi kubona bangana batya, ntiwamenya yenda harimo n’abavandimwe banjye.”
“Ubundi kuba tubona iyi mibiri byakabaye ari byiza kuko biruhura imitima, ariko ikibazo kibirimo ni uko iboneka mu buryo abagatanze amakuru batagizemo uruhare, bikaba bisa nk’impanuka kandi byarabaye bahari."
 
Mu nteko y’abaturage yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, kuri uyu wa 30 Mutarama 2024, ikabera kuri site y’ahavuye imibiri, abaturage batandukanye batanze ibitekerezo ko hakwiye kushyirwaho umurongo utishyurwa kandi w’ibanga wo gutangiraho amakuru kuko ubundi buryo busanzwe ngo ababukoresha iyo bamenyekanye batotezwa.
 
Meya Sebutege yasabye abaturage kudatezuka mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa igihugu gikomeje, anabashishikariza kurushaho kwitabira ibikorwa byo gushakisha imibiri bigikomeje kuri ubu.
Ati "Ibi ntibizabangamire Ndi Umunyarwanda, gahunda igihugu cyahisemo. Abantu bakomeze batwaze kandi dukomeze no gutanga amakuru’’.
Undi muturage witwa Kalisa Ephaphrodite, utuye mu kagari ka Matyazo, mu Mudugudu wa Gafurwe, we yasabye ko ubuyobozi bwakoroshya uburyo bwo kubona inyandiko zatangaga amakuru mu ikusanyanamakuru ryakozwe mu myaka ya 1998 na 2001 mu manza z’igerageza rya Gacaca, ubu ngo zikaba zibititse ku rukiko rwisumbuye rwa Huye.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268