Hot News: Rayon Sports yasinyishije Hakizimana Muhadjiri wakiniraga Police FC

Jun 13, 2024 - 14:38
 0
Hot News: Rayon Sports yasinyishije Hakizimana Muhadjiri wakiniraga Police FC

Hot News: Rayon Sports yasinyishije Hakizimana Muhadjiri wakiniraga Police FC

Jun 13, 2024 - 14:38

Ikipe ya Rayon Sports yarangije kumvikana n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri, warangije gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe y’i Nyanza.

Ibiganiro bya Muhadjiri na Rayon Sports byatangiye ubwo umwaka wa shampiyona wasozwaga dore ko uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite impano kurusha abandi bakina mu Rwanda, yanze kwemera icyifuzo Police FC yamuhaga cyo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri agahabwa miliyoni 15 Frw.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba yarashyize imbaraga mu biganiro na Muhadjiri ku Cyumweru aho ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kamena, byarangiye bumvikanye nyuma y’aho uyu musore agishije inama abavandimwe bakamwemerera gusinyira iyi kipe yamwifuje kuva hambere.

Muhadjiri yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ikipe imusanze iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Kamena.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 akaba yaratsinze ibitego icyenda muri Shampiyona anatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi bitego mu mwaka w’imikino ushize, aho yaje no guhesha Police FC ibikombe bibiri birimo icy’Umunsi w’Intwari ndetse n’icy’Amahoro yatwaye itsinze Bugesera FC.

Uyu mukinnyi asanze abandi Rayon Sports yamaze kwibikaho barimo Abarundi babiri Fred Niyonizeye wakiniraga Vital’o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Uyu yaje kwikoza hanze y’u Rwanda akinira mu 2019/20 ubwo yari muri Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Hari kandi mu 2022 ubwo yari muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite yavuyemo asubira muri Police FC mu ntangiriro za 2023 yakiniraga kugeza magingo aya.

Muhadjiri Hakizimana ni rimwe mu mazina akomeye Rayon Sports yibitseho
Muhadjiri yakiniraga Police FC
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268