Hatahuwe ibihembo Perezida Tshisekedi yemereye FDLR kugira ngo imifashe mu ntambara yo kurwanya M23

May 28, 2024 - 10:03
 0
Hatahuwe ibihembo Perezida Tshisekedi yemereye FDLR kugira ngo imifashe mu ntambara yo kurwanya M23

Hatahuwe ibihembo Perezida Tshisekedi yemereye FDLR kugira ngo imifashe mu ntambara yo kurwanya M23

May 28, 2024 - 10:03

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaza ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yategetse ko buri muyobozi w’umutwe witwaje intwaro wifatanya n’ingabo ze mu ntambara yo kurwanya M23, yahabwa ibihumbi 2 by’amadolari ya Amerika, (arenzaho miliyoni 2.5 Frw).

Ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gufata ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nibwo iyi mitwe yitwaje intwaro y’ihuriro VDP rizwi nka Wazalendo ririmo na FDLR, yatangiye kwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC muri iyi ntambara kuva mu 2022. 

Raporo zitandukanye zirimo iz’izi mpuguke n’iz’inzego z’ubutasi, zagaragaje uko abayobozi b’iyi mitwe bagiye bahura n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya RDC, guhera ku bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bagamije kunoza imikoranire yatuma bashobora gufata ibice bigenzurwa na M23.

Ibyavuye muri ibi biganiro ni byo byatumye abarwanyi ba Wazalendo na FDLR bagaba ibitero ku birindiro bya M23 birimo Kitshanga na Mweso, Rwindi, Bambo na Katsiru muri Werurwe 2024, nubwo nta cyo byatanze bitewe n’uko uruhande bari bahanganye rwabarushaga imbaraga.

Izi mpuguke zagize ziti “Nko mu ntangiriro za Mutarama 2024, bisabwe n’ubuyobozi bwa gisirikare, imitwe ya VDP yatanze urutonde rw’ibikoresho birimo ibya gisirikare ikeneye. Uru rutonde rwashyikirijwe ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare rurimo amasanduku y’amasasu, mortiers na rokete byaje gutangwa n’ibiro bikuru by’igisirikare.”

Imitwe ya APCLS na Nyatura CMC/FDP, by’umwihariko, yo yahawe ibikoresho birimo indege zitagira abapilote (drones) zo kuyifasha kugenzura ibice ikoreramo. Abarwanyi bayo bari barahawe imyitozo n’ingabo za RDC n’imitwe ya gisirikare yigenga (abacancuro) ku buryo bwo gukoresha utu tudege.

Izi mpuguke zagaragaje ko Perezida Tshisekedi yasabye ko abayobozi b’imitwe 48 iri muri Wazalendo na FDLR bajya i Kinshasa tariki ya 8 Mata 2024. Nyuma yo kugerayo, buri wese yahawe 2000 by’amadolari nk’ishimwe ryo kuba bamufasha guhangana na M23.

Zagira ziti “Tariki ya 8 Mata 2024, abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro 48 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, irimo uwa Guidon Shimiray wafatiwe ibihano n’undi umwe wa FDLR yafatiwe ibihano, bagiye i Kinshasa bisabwe na Perezida Tshisekedi.”

Zikomeza zigira ziti “Abo muri VDP no muri guverinoma bavuga ko amadolari 2000 yahawe mu ntoki buri muyobozi mu mitwe 48 ya VPD wagiye i Kinshasa tariki ya 8 Mata 2024, bisabwe na Perezida Tshisekedi.”

Impuguke za Loni zasobanuye kandi ko tariki ya 10 Mata 2024, habayeho inama itegura iyatumijwe na Tshisekedi, yahuje aba bayobozi b’imitwe, abayihagarariye n’abayobozi bo muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Uburezi Muhindo Nzangi, Depite Crispin Bindul n’Umuvugizi w’ihuriro Wazalendo akaba n’umwe mu bayobozi baryo, Jules Mulumba.

Raporo igira iti “Muri iyi nama, abayobozi bo muri guverinoma babwiye abo mu mitwe yitwaje intwaro n’abari bayihagarariye ko guverinoma iri gushyirwaho igitutu ngo yitandukanye na Wazalendo. Bongereyeho ko ariko ko batabiteganya, banasaba iyi mitwe kurinda FDLR kuko yifatanya nabo ku rugamba.”

Tariki ya 16 Mata 2024, abo muri iyi mitwe bahuriye mu yindi nama na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba, Gen David Padiri Bulenda uyobora umutwe w’Inkeragutabara za RDC, abajyanama ba Tshisekedi barimo uwitwa Jacmain Shabani na Kahumbu Mandungu Bula alias Kao.

Minisitiri Bemba na bagenzi be basabye abo muri FDLR n’iyi mitwe ya Wazalendo gukomeza guhuza imbaraga mu gihe iyi ntambara “ishobora kumara igihe kinini” ikomeje, bakomeza kwinjiza abakiri bato mu gisirikare. Ngo babasezeranyije ko mu gihe intambara izaba irangiye, Leta izareba uko yakwinjiza mu gisirikare abazaba bujuje ibisabwa.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472