Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

May 18, 2024 - 13:25
 0
Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

May 18, 2024 - 13:25

Ubuyobozi bwa RwandAir bwagaragarije ibigo by’ubucuruzi n’izindi sosiyete z’indege muri Afurika, uburyo Kigali ari ahantu heza haba igicumbi cyo guhuza ibyerecyezo by’ingendo zo mu kirere kuri uyu Mugabane ndetse no ku Isi, kubera imiterere y’u Rwanda rusanzwe ari nk’umutima wa Afurika.

Byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Indege y’u Rwanda (RwandAir), Yvonne Manzi Makolo mu nama yiga ku Bukungu yabere i Doha izwi nka ‘Qatar Econmic Forum’.

Imyaka itatu iruzuye RwandAir yemeranyije imikoranire na Qatar Airways, yatumye iyo sosiyete yo muri Qatar yegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ndetse ikaba inafite 60% mu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa

Umuyobozi wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yavuze ko ubu bufatanye bumaze guteza imbere urwego rw’ingendo zo mu kirere mu Rwanda.

By’umwihariko yagaragaje uburyo kuzamura uru rwego mu Rwanda byagiriye akamaro Umugabane wa Afurika ndetse n’Isi, kuko ingendo z’indege ziva zinerecyeza muri iki Gihugu, ari nk’isangano ry’izerecyeza mu bindi Bihugu, kuko Kigali yaje yuganganira Addis Ababa muri Ethiopia.

Yagize ati “Addis ni igicumbi gikomeye, ariko ndatekereza ko Kigali na yo ari andi mahitamo muri aka karere. Ushingiye no ku miterere y’u Rwanda; ruri mu mutima wa Afurika. Ibyo bituma byorohera kugera mu byerecyezo byose by’Isi. Hari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uru rwego ku buryo rwahangana n’abandi. Twatangiye buhoro ariko dukomeje gutera imbere. Imirimo irakomeje.”

Umuyobozi wa RwandAir avuga ko Umugabane wa Afurika ufite ibibazo bikomeye mu guteza imbere uru rwego rw’ingendo zo mu kirere, ariko ko iyi mikoranire yabahaye amahirwe adasanzwe.

Ati “Hari imbogamizi nyinshi zirimo ikiguzi cy’imirimo, ibikorwa remezo, gufungura ikirere, n’abakozi bafite ubumenyi. Birumbikana ko hari imbogamizi; ariko uyu Mugabane unafite amahirwe yawufasha guhangana na byo, ariko icy’ingenzi ni ukureba uburyo twagera muri Afurika yose. Ibyo ni nabyo RwandAir ishyize imbere.

Tubanza guhuza u Rwanda n’Umugabane wa Afurika; hanyuma tukagera n’ahandi ku isi. Ibyo tubifatanyamo na QatarAirways, tujya i Doha inshuro esheshatu mu cyumweru, dufatanyije n’iyo sosiyete kandi tugera mu byerecyezo bisaga 70. Ni iby’agaciro kuri sosiyete ntoya nkatwe kugera mu byerecyezo bisaga 90 kandi dufite indege 14 zonyine.”

Badr Mohammed al Meer uyobora Qatar Airways avuga ko u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa mwiza, by’umwihariko akaba abona ubu buryo bw’imikoranire ari bwo bushobora gufasha n’ibindi Bihugu.

Yagize ati “Bagomba kugira imyumvire nk’iy’Abanyarwanda. Abafatanyabikorwa bacu b’i Kigali badufunguriye imiryango, ntabwo bashyize imbere kurinda sosiyete yabo. Intego yacu ni ugufasha RwandAir n’ikibuga cy’indege cya Kigali kugera ku rundi rwego.”

Ibi bigo byombi biremeza ko iyi mikoranire izarushaho gutanga umusaruro mu myaka iri imbere, ndetse ko n’ibindi Bihugu bigomba guhindura imyumvire bigafungura isoko kugira ngo uru rwego rutangire gukorera mu nyungu.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268