Hashyizweho akayabo ka Miliyoni 10 ku muntu uzamubona! Umwarimu wasambanyije umwana w'imyaka 16 ari guhigishwa uruhindu na polisi

May 21, 2024 - 15:54
 0
Hashyizweho akayabo ka Miliyoni 10 ku muntu uzamubona! Umwarimu wasambanyije umwana w'imyaka 16 ari guhigishwa uruhindu na polisi

Hashyizweho akayabo ka Miliyoni 10 ku muntu uzamubona! Umwarimu wasambanyije umwana w'imyaka 16 ari guhigishwa uruhindu na polisi

May 21, 2024 - 15:54

Polisi ya Uganda yashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma umwarimu wa Kaminuza afatwa agatabwa muri yombi nyuma yuko yaburiwe irengero amaze gusambanya umwana.

Uyu mwarimu witwa Dr Lawrence Eron, ari guhigishwa uruhindu nyuma y’uko aketsweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ufite ubumuga bwo kutabona.  

Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko uyu munyeshuri w’umukobwa yigaga ahitwa Sir Apollo Kaggwa, Nakisunga, mu Karere ka Mukono.  

Uyu mukobwa yafashwe ku ngufu n’uriya mwarimu wa kaminuza w’imyaka 53 y’amavuko wari umaze iminsi adakora urukundo rwo mu mashuka, nyuma yo kuva mu nama yabereye i Nairobi, muri Kenya. 

Aya makuru akaba yatangajwe n’umwe mu bakozi bo muri iyi kaminuza wasabye ko amazina ye atangazwa kubera ko atemerewe kuvugana n’itangazamakuru. 

Uyu munyeshuri w’imyaka 16 y’amavuko ufite ubumuga bwo kutabona yari mu baterwaga inkunga na Royal Dutch Visio, umuryango utera inkunga abana bafite ubumuga bwo kutabona mu mashuri yisumbuye mu bice byinshi by’igihugu. 

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda avuga ko ku ya 7 Ukwakira 2023, uyu wahohotewe hamwe n’abandi banyeshuri bagiye mu nama i Nairobi.  

Iri tsinda ry’aba banyeshuri ryari riyobowe n’uyu mwarimu ukurikiranyweho iki cyaha, aho uyu mwarimu asanzwe ari umuyobozi w’ishami ryitwa Special Needs and Rehabilitation, muri kaminuza ya Kyambogo. 

Icyakora, ngo nyuma y’iyi nama yo ku ya 14 Ukwakira, aba banyeshuri basubiye iwabo mu gihugu cya Uganda mu gicuku maze abakozi ba kaminuza bari bashinzwe iryo tsinda bahabwa inshingano yo gucyura bamwe iwabo bakoresheje imodoka zabo.  

Aho niho uyu mwarimu yahise abonera amahirwe yo gusambanya uyu munyeshuri ku gahato. 

Uwatanze amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Umukobwa umwe yazindutse bukeye bwaho, asanga yasambanyijwe. Yahise yihutira kujya ku ishuri, abimenyesha ubuyobozi. Iri shuri ryaterefonnye ababyeyi b’umukobwa utuye muri Arua (West Nile).” 

Icyo gihe bikimara kuba, amakuru avuga ko mwarimu Dr Eron yahise afungwa ku wa 23 Ukwakira ariko nyuma aza kurekurwa atanze ingwate nyuma ahita aburirwa irengero.  

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062