Hakizimana Innocent ukora akazi ku bwarimu yabuze ibyangombwa bike ubwo yashyikirizaga NEC kandidatire ye ku mwanya wa Perezida

May 28, 2024 - 17:43
 0
Hakizimana Innocent ukora akazi ku bwarimu yabuze ibyangombwa bike ubwo yashyikirizaga NEC kandidatire ye ku mwanya wa Perezida

Hakizimana Innocent ukora akazi ku bwarimu yabuze ibyangombwa bike ubwo yashyikirizaga NEC kandidatire ye ku mwanya wa Perezida

May 28, 2024 - 17:43

Hakizimana Innocent ushaka kuzahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga, yashyikirije komisiyo y’igihugu y’amatora kandidatire ye.

Hakizimana Innocent yatanze kandidatire ituzuye kuko hari ibyangombwa yabuze birimo icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’ikigaragaza ko umukandida nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaburetse.

Hakizimana yabaye umuntu wa kane ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida akaba uwa kabiri mu bigenga.

Uyu mugabo yavukiye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, ari naho yakunze kwigisha mu gihe cy’imyaka 12 amaze mu burezi.

Mu minsi ishize,Hakizimana yabwiye IGIHE ko yagize ubushake bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma y’uko ahataniye umwanya wo kuyobora uturere ntibimuhire.

Mu 2019 yiyamamarije kuyobora Akarere ka Rubavu, mu 2021 yiyamamariza kuyobora aka Nyabihu naho mu 2023 yongera kugerageza amahirwe muri Rubavu.

Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo, yizeye guhigika abandi bakandida bahataniye kuzayohora igihugu.

Hakizimana yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo ko kuzamura urubyiruko mu myanya itandukanye, gushyiraho manda ku myanya y’ubuyobozi nka Gitufu w’Umurenge no kuzamura umushahara ku barimu bijyanye n’umusaruro batanga.

Hari kandi kuzagabanya imyaka ya pansiyo akayigira 55, gukuraho ibijyanye no gusaba uburambe mu kazi, kuzamura ireme ry’indimi zigishwa mu mashuri no gukuraho ubukoranabushake n’ibindi.

Yize amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyabihu, Kaminuza ayiga muri UNATEK mu Karere ka Ngoma mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo.

Yanize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Ubuvanganzo mu Cyongereza, afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu micungire y’inzego z’uburezi.

Ubu yatangiye kwiga amasomo y’icyiciro cy’Ikirenga muri Kenya, aho yiga hifashishijwe ikoranabuhanga.Uyu mugabo w’imyaka 42 kuri ubu yigisha Igifaransa n’Icyongereza.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461