Habuze gato ngo apfe!: Umugabo yarokotse isasu akingiwe n’umukufi yari yambaye mu ijosi

Jun 14, 2024 - 09:35
 0
Habuze gato ngo apfe!: Umugabo yarokotse isasu akingiwe n’umukufi yari yambaye mu ijosi

Habuze gato ngo apfe!: Umugabo yarokotse isasu akingiwe n’umukufi yari yambaye mu ijosi

Jun 14, 2024 - 09:35

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo utuye muri Leta ya Colorado, ubu arafatwa nk’umunyamahirwe udasanzwe, kuba akiri muzima nyuma yo kurokoka isasu abikesha umukufi w’ifeza (Silver Necklace) yari yambaye mu ijosi.

Polisi yo mu Mujyi wa Commerce City wo muri Colorado yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook amafoto y’umukufi w’ifeza, uriho amaraso, hagaragaramo ikintu cy’icyuma cyawuhagamyemo.

Uwo mukufi ni uw’umugabo utuye aho muri Colorado, watonganye n’umuntu, birangira amurashe nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru OddityCentral.

Ubutumwa bwari kuri iyo foto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Polisi ya Colorado, buvuga ko iryo sasu ryashobaraga kumwinjira mu ijosi rikaba ryamukomeretsa akanapfa, ariko ku bw’amahirwe ryaheze mu mukufi yari yambaye birangira akomeretse byoroheje.

Polisi ya Colorado yanditse igira iti, “Isasu rya ‘22 caliber’ ryarashwe mu gihe abantu barimo batongana, ryari kuba ryinjiye mu ijosi ry’uwarashwe, ariko aho kwinjira mu ijosi ryaheze mu mukufi yari yambaye. Icyavuyemo, ni uko byarangiye akomeretse byoroheje”.

Polisi yasobanuye ko amahirwe uwo mugabo yagize ‘ari ikintu gitangaje gusa’, ariko bamwe mu bakoresha urwo rubuga rwa facebook, babonye ayo mafoto n’ubutumwa buyaherekeje, bahise bihutira kuvuga ko ahubwo ari imbaraga z’Imana zivuye mu ijuru zatabaye.

Gusa, abandi bo bavuze ko icyabaye icyo ari cyo cyose, uwo mugabo agomba kwifata nk’umuntu wavutse ubwa kabiri, ndetse agahinduka umukirisitu kuko ibyo byamubayeho babibonye nk’uburyo Imana yakoresheje ngo imwiyereke.

Nubwo byavuzwe ko uwo mukufi yari yambaye ukozwe mu ifeza, Polisi yavuze ko ari ifeza ikomeye cyane kuko iyo iba ifeza isanzwe, isasu ryari kuyihinguranya rigakomeza rikinjira no mu mubiri w’uwo warashwe.

Umukufi wamurokoye isasu

Umukufi wamurokoye isasu
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268