Gineya: Imyigaragambyo imeze nabi cyane bamwe bari kuyigwamo

Feb 26, 2024 - 21:03
 0
Gineya: Imyigaragambyo imeze nabi cyane bamwe bari kuyigwamo

Gineya: Imyigaragambyo imeze nabi cyane bamwe bari kuyigwamo

Feb 26, 2024 - 21:03

Ubuzima bwasaga n’ubwahagaze ku wa 26 Gashyantare mu murwa mukuru wa Gineya ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo rusange, mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera, hakaba nta na guverinoma y’inzibacyuho iriho.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi akomeye muri iki gihugu ryasabye abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera kwigaragambya, basaba irekurwa ry’impirimbanyi rurangiranwa mu by’itangazamakuru, igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse no guhagarika kuniga itangazamakuru.

Amashuri, amaduka n’imihanda i Conakry byarimo ubusa mu gitondo cyo ku wa 26 Gashyantare 2024, nk’uko Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, yabyiboneye.

Mu gicuku cyo ku cyumweru nibwo urubyiruko rwatangiye gushyira za bariyeri kuri imwe mu mihanda y’ingenzi yo mu murwa mukuru.

Kugeza ku manywa yo ku wa 26 Gashyantare nta bapolisi babonekaga ku mihanda.

Ayo mashyirahamwe y’abakozi yasabye ko Sekou Jamal Pandessa, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakora itangazamakuru muri Gineya, yahita arekurwa nta mananiza abayeho.

Uwo Pendessa yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka, azizwa “kwitabira imyigaragambyo itatangiwe uruhushya”.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri wavuganye na AFP utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “iyo myigaragambyo izahatira abategetsi kumva ko batari imana ku isi”.

Iyo myigaragambyo ibaye nyuma y’icyumweru agatsiko ka gisirikare kayoboye igihugu gasheshe guverinoma y’inzibacyuho yariho, kuva mu kwa gatandatu 2022, ibyo bigakorwa mu buryo butunguranye, nta n’impamvu yabyo gatanze.

Mu mwaka wa 2022 nibwo abategetsi ba gisirikare barangajwe imbere na Mamady Doumbouya babujije ibikorwa by’imyigaragambyo, ndetse bafunga umubare munini w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abo mu miryango ya sosiyete sivile n’abanyamakuru.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062