Gicumbi/Shangasha: Umusaza w’ imyaka 84 yasanzwe amanitse mu mugozi w’ inzitiramibu yapfuye

May 9, 2024 - 08:33
 0
Gicumbi/Shangasha: Umusaza w’ imyaka 84 yasanzwe amanitse mu mugozi w’ inzitiramibu  yapfuye

Gicumbi/Shangasha: Umusaza w’ imyaka 84 yasanzwe amanitse mu mugozi w’ inzitiramibu yapfuye

May 9, 2024 - 08:33

Umusaza w’imyaka 84 yasanzwe amanitse mu mugozi w’ inzitiramibu yapfuye, abamubonye bwa mbere bacyeka ko ashobora kuba yiyahuye.

Uyu musaza yasanzwe amanitse mu nzu ye yapfuye, mu murenge wa Shangasha, akagari ka Shangasha ho mu mudugudu wa Kabeza.

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko byamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2024, ubwo yari abonywe n’umwuzukuru we basanzwe babana mu nzu yapfiriyemo.

Umukozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi muri uyu murenge wa Shangasha Twizerimana Tharcise yemereye IGIHE iby’aya makuru.

Ati"Yego nibyo. Ni Umusaza w’imyaka 84 twasanze amanitse yapfuye ariko ntituramenya ikibyihishe inyuma, yabonywe n’umwuzukuru we ubwo yari avuye ku kazi, amubonye ahita atabariza abaturanyi natwe turahagera".

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Byumba, mu gihe hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.

IVOMO: IGIHE

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461