Gatsibo/Ngarama TSS: Imvura yaraye iguye nijoro yasenye inzu abakobwa bararamo n’ibyumba 2 by’amashuri.[Reba amafoto Hano]

Feb 10, 2024 - 12:19
 0

Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Ngarama imvura yaraye iguye nijoro yasenye inzu abakobwa bararamo n’ibyumba 2 by’amashuri.

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu, yasenye ibyumba 2 by’amashuri mu ishuri rya Ngarama TSS , inasambura uburyamo (Dortoire) bw’abakobwa. Amakuru avuga ko nta munyeshuri wagiriye ikibazo muri ibi biza.

Ibi byumba by’amashuri byari bisakajwe amabati 44, ndetse no dortoire na yo yari isakajwe amabati 44.

Kuri ubu, abanyeshuri bimuriwe mu yindi dortoire, ndetse ubuyobozi bw’ishuri burimo gushaka uko dortoire yasambutse yasakarwa kugira ngo yongere ikoreshwe. Ni mu gihe
amashuri yasambutse, biteganyijwe ko na yo azasakarwa mu gihe cya vuba.

Amashuri yasambutse n’uburyamo bw’abakobwa

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461