Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu babiri ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 20 kuri moto, n’udupfunyika twarwo 111

Dec 3, 2023 - 18:34
 0
Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu babiri ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 20 kuri moto, n’udupfunyika twarwo 111

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu babiri ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 20 kuri moto, n’udupfunyika twarwo 111

Dec 3, 2023 - 18:34

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatanye abantu babiri ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 20 n’udupfunyika twarwo 111, mu bikorwa bitandukanye byabereye mu Karere ka Gatsibo n’aka Ruhango ku wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2023.

Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagari ka Karambi mu Mudugudu wa Mishenyi, hafatiwe umugabo w’imyaka 27, wafatanywe umufuka urimo urumogi rupima ibilo 20 yari atwaye kuri moto.

Undi mugabo w’imyaka 36, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 111 yari arimo gushakira abakiliya, yafatiwe mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko nyuma yo kwinjiza ruriya rumogi mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Nyagatare, mu kugerageza kurukwirakwiza bakoresheje moto ebyiri.

Yagize ati "Polisi yamenye amakuru ko hari abantu binjije rwihishwa urumogi mu gihugu banyuze mu Karere ka Nyagatare, bakimara kurwinjiza bakomeza berekeza mu Murenge wa Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo bifashishije moto ebyiri.”

Akomeza avuga ko baje gufatirwa mu Kagari ka Karambi, habanza gufatwa moto y’uwari imbere wahise ayivaho ariruka, asiga mugenzi we, ari na we wari uhetse umufuka wari urimo urwo rumogi.”

Uwafashwe na moto zose uko ari ebyiri zahise zishyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse.

Ni mu gihe kuri uwo munsi ahagana ku saa Moya za mu gitondo, mu Karere ka Ruhango hafatiwe umugabo w’imyaka 37, wari urimo gucururiza urumogi mu ishyamba riherereye munsi y’isoko rya Ruhango, wari usigaranye udupfunyika 111 ubwo yafatwaga, nk’uko byemejwe na SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru atuma ababyishoramo bafatwa, anakangurira abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka bakirinda ingaruka bibagiraho.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062