Gatsibo: Ababyeyi bohereje abana batatu ku ishuri none Iminsi itatu irihiritse bataragaruka murugo

Apr 27, 2024 - 07:39
 0
Gatsibo: Ababyeyi bohereje abana batatu ku ishuri none Iminsi itatu irihiritse bataragaruka    murugo

Gatsibo: Ababyeyi bohereje abana batatu ku ishuri none Iminsi itatu irihiritse bataragaruka murugo

Apr 27, 2024 - 07:39

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko bwatangiye gufasha ababyeyi gushakisha abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itatu, baburiwe irengero nyuma y’uko bari bavuye ku ishuri.

Aba bana babuze tariki ya 24 Mata ubwo bari bavuye ku ishuri, bakaba ari abo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Aba bana bose uko ari batatu bafite imyaka itatu aho umukuru afite imyaka itatu n’amezi atandatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemeje ko koko bakiriye ibirego ko aba bana babuze tariki ya 24 Mata, ubwo bari bavuye ku ishuri, mu gihe undi umwe yaburiwe irengero ari mu rugo.

Yakomeje agira ati “Amakuru twamenye ni uko aba bana batatu bo mu midugudu yegeranye, babiri bavaga ku ishuri, amakuru dufite akigeragezwa kwegeranywa bavaga ku ishuri ntibagera mu rugo, bishoboke ko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ryabafashe rikagira aho ribajyana.”

Meya Gasana yavuze ko hari undi wabuze yakinaga na bagenzi be mu muharuro.

Ati “Ababyeyi babo ejo bagejeje ayo makuru mu nzego z’ubuyobozi nka saa Sita natwe biza kutugeraho ku rwego rw’Akarere nka saa Cyenda ariko ntabwo abo bana turababona.”

Meya Gasana yavuze ko bakomeje guhuza amakuru mu nzego zose,kugira ngo abana baboneke vuba.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu baganirije abaturage bo muri iyo midugudu, aho ngo bakanguriye ababyeyi kugira amakenga, bagatanga amakuru hakiri kare ku kibazo cyose kiba cyabaye.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461