Gahunda y'umunsi wa gatatu mu kwiyamamaza ku bakandida 3 bahatanye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Jun 24, 2024 - 09:59
 0
Gahunda y'umunsi wa gatatu mu kwiyamamaza ku bakandida 3 bahatanye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Gahunda y'umunsi wa gatatu mu kwiyamamaza ku bakandida 3 bahatanye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Jun 24, 2024 - 09:59

Gahunda y'umunsi wa gatatu mu kwiyamamaza ku bakandida 3 bahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, abakandida bari guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu bagiye gukomeza kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu. 

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero na Muhanga nyuma yo kubanza mu turere twa Musanze na Rubavu.

Umukandida w'ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y'lburasirazuba mu turere twa Ngoma na Kayonza.

Umukandida wigenga, Mpayimana Phillippe arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y'lburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Ni mu gihe biteganyijwe ko amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu ndetse na tariki 14 Kamena ku banyarwanda baba hanze y'igihugu. 

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472