Football: UEFA Champions League: Arsenal yageze muri 1/4 bigoranye, FC Barcelone ihatambukana umucyo (Amafoto)

Mar 13, 2024 - 09:42
 0
Football: UEFA Champions League: Arsenal yageze muri 1/4 bigoranye, FC Barcelone ihatambukana umucyo (Amafoto)

Football: UEFA Champions League: Arsenal yageze muri 1/4 bigoranye, FC Barcelone ihatambukana umucyo (Amafoto)

Mar 13, 2024 - 09:42

Imikino ya UEFA Champions League yakomeje gukinwa aho Arsenal yakuyemo FC Porto kuri penaliti mu gihe FC Barcelone yo yasezereye Napoli iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi.

Ni imikino yo kwishyura muri iri rushanwa yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2024 ku bibuga bya Emirates Stadium mu Bwongereza na Estadi Olímpic Lluís Companys muri Espagne.

Arsenal nk’ikipe yari ku kibuga cyayo yatangiye ariyo ihererekanya neza umupira kurusha FC Porto yatangiye ihagaze neza kuko mu mukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0.

Mu minota 10 ya mbere iyi kipe yo muri Portugal yari yamaze kwinjira mu mukino ariko ikinira mu kibuga cyayo gusa irokoka igitego cya Bukayo Sako ku ishoti yateye mu izamu ariko umunyezamu Diogo Costa aratabara awushyira muri koruneri.

Kuva icyo gihe amashoti yatangiye kuba menshi imbere y’izamu rya FC Porto bituma ihindura imikinire iva inyuma itangira kugerageza gutindana imipira ndetse inarusha Arsenal kuwugumana kugeza mu minota 30.

Ku wa 40, Leandro Trossard wa Arsenal yatsinze igitego cya mbere nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Martin Ødegaard. Uku ni nako igice cya mbere cyarangiye.

Icya kabiri Arsenal yagitangiye neza ndetse igera no mu minota 65 igerageza gusatira izamu rya FC Porto ariko ikananirwa kubona igitego cy’intsinzi.

Ku wa 66, Ødegaard yashyize umupira mu izamu ariko Kai Havertz yari yakoreye ikosa Kapiteni wa FC Porto, Pepe, bituma umusifuzi ahita yanga kucyemeza.

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yakoze impinduka ku munota wa 83 akuramo Jorginho ashyiramo Gabriel Jesus kugira ngo akomeze ubusatirizi bwe. Ibi ntacyo byatanze kuko amakipe yombi yahawe umwanya w’iminota 30 ngo yikiranure.

Iyi nayo ntacyo yatanze kuko byarangiye amakipe yombi agiye muri penaliti, biha amahirwe Arsenal kuko yakomeje kuri 5-3. Wendell Nascimento Borges na Wenderson Galeno ba FC Porto bazihushije.

Arsenal yari imaze imyaka irindwi ishaka kurenga 1/8 yongeye kubikora nyuma yo gusezererwa muri 1/4 mu mwaka w’imikino wa 2009-10.

FC Barcelone yahacanye umucyo

Undi mukino wahuje FC Barcelone yari yitwaye neza mu Butaliyani ibasha kubona inota rimwe ku gitego 1-1 yanganyijemo na Napoli, biyifasha gutangira neza igice cya mbere kuri uyu munsi kuko yakibonyemo ibitego 2-0.

Ni ibitego byinjijwe na Fermín López na João Cancelo ku munota wa 15 n’uwa 17 ariko byombi bigizwemo uruhare na rutahizamu wayo Raphael Dias ‘Raphinha’ ukina anyuze ku ruhande.

Napoli niko yageragezaga gushaka uko yinjira mu mukino ngo byibuze itangire kubona amazamu hakiri kare cyane ibifashijwemo na Khvicha Kvaratskhelia na Victor Osimhen.

Myugariro w’Umunya-Kosovo Amir Rrahmani ni we wahise asubiza Napoli mu mukino kuko yatsinze igitego cyiza cyane ku munota wa 30 abifashijwemo na rutahizamu Matteo Politano.

Giovanni Di Lorenzo wa Napoli kandi yashoboraga kwishyura n’icya kabiri nyuma y’iminota itanu gusa ariko umunyezamu wa FC Barcelone Marc-André ter Stegen awushyira muri koruneri.

Mu mpera z’igice cya kabiri ni bwo ikindi gitego cy’agashinguracumu cyabonetse. Hari ku munota wa 83 ubwo Sergi Roberto yaherezaga umupira Robert Lewandowski agahita ashyiramo icya gatatu, anashimangira kubona itike ya ¼ cy’iri rushanwa umukino warangiye ari 3-1.

Indi mikino ya ⅛ iraba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Werurwe 2024, ubwo Inter Milan izaba ikina na Atletico Madrid ndetse na PSV izikiranura na Borussia Dortmund.

Amakipe yamaze kubona itike yo gukomeza ni Paris Saint-Germain, FC Bayern Munich na Manchester City.

João Mário wa FC Porto agerageza kunyura ku bakinnyi ba Arsenal
Leandro Trossard yafunguriye amazamu Arsenal
Abafana bari benshi kuri Emirates stadium yakiriye umukino wa Arsenal na FC Porto
Umukino wa Arsenal na FC Porto wari ukomeye cyane
FC Porto yatangiye umukino yugarira
João Mário wa FC Porto agerageza kunyura ku bakinnyi ba Arsenal
Evanilson wa Napoli yitegereza bagenzi be mu kibuga nyuma yo kwinjijzwa igitego
Napoli yakuwemo na FC Barcelone muri 1/8 cya UEFA Champions League
Rafinha witwaye neza mu gice cya mbere yahaye umwanya João Félix mu cya kabiri
João Cancelo yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 17
Victor Osimhen yagerageje kwishyura hakiri kare ariko biramwangira
Lamine Yamal yagerageje gutsinda igitego ariko cyangwa kuko yari yaraririye
Fermin Lopez ukina hagati mu kibuga muri Arsenal niwe watsinze igitego cya mbere
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268