FERWAFA yibeshye!, yishyuje amakipe miliyoni 19 Frw yatanze yibeshye

Dec 8, 2023 - 21:34
 0
FERWAFA yibeshye!, yishyuje amakipe miliyoni 19 Frw yatanze yibeshye

FERWAFA yibeshye!, yishyuje amakipe miliyoni 19 Frw yatanze yibeshye

Dec 8, 2023 - 21:34

FERWAFA yatakambiye amakipe 15 y’abagore, ayasaba buri yose gusubiza miliyoni 1,3 Frw yahawe arenga ku yo yari agenewe.

Amakipe yandikiwe ni Indahangarwa, Gatsibo, Nasho Sporting Academy, Tigers, Ndabuc, APAER, Fatima, Bridge, Kayonza, AS Kabuye, Macuba, UR CMHS, IPM, Youvia na Rambura.

Ubutumwa aya makipe yose yagenewe bugira buti “Dushingiye ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA iteganya ko amakipe atari abanyamuryango agenerwa miliyoni 1,5 Frw gusa. Tubandikiye tubasaba gusubiza amafaranga yarenzeho.”

Nk’uko bigaragara muri iyo baruwa, FERWAFA yahaye amakipe yose 2.851.683 Frw, bivuze ko agomba gusubiza 1.351.683 Frw kuko yagombaga kubona miliyoni 1,5 Frw.

Mu ibaruwa ya FERWAFA harimo amwe mu makipe asanzwe ari abanyamuryango ariko yisanze asabwa kugarura amafaranga nk’uko byashimangiwe na Perezida wa Youvia WFC, Marc Ndarama.

Yabwiye IGIHE ati “Twe batwibeshyeho twamaze no kubabwira. Ariya mafaranga twari tuyemerewe.”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, wandikiye aya makipe yemeye ko habayemo amakosa ariko ko bidakuraho ko agomba gukosorwa cyangwa hakazaba impinduka mu bundi bufasha amakipe abona.

Ati “Ibi ni ukubamenyesha ko hari ikindi cyiciro cy’amafaranga aje, ari make batazatungurwa. Yego habayeho kwibeshya mu bashinzwe umutungo. Buri wese azamenya ayo azakatwa bigendanye n’ayo yarengerejweho. Uwarenganyijwe azandika ibaruwa n’ibimenyetso ko ari umunyamuryango, bikosorwe.”

Aya mafaranga yagonganishije FERWAFA n’amakipe yatanzwe na FIFA bitewe n’uko Amavubi y’abagore yitwaye mu mikino aheruka gukina.

FERWAFA yaribeshye iha amakipe y'abagore amafaranga menshi

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268