Euro 2024:Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yaguye miswi n'ikipe y'igihugu cy’u Buholandi

Jun 22, 2024 - 07:58
 0
Euro 2024:Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yaguye miswi n'ikipe y'igihugu cy’u Buholandi

Euro 2024:Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yaguye miswi n'ikipe y'igihugu cy’u Buholandi

Jun 22, 2024 - 07:58

Imikino y’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu i Burayi rya Euro 2024 ryakomeje gukinwa aho u Bufaransa n’u Buholandi byakinnye umukino wa kabiri mu Itsinda D ariko habura n’imwe ireba mu izamu ry’indi nubwo byombi byakomeje kuriyobora.

Ni mu mikino yakinwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, ku bibuga bitandukanye byo mu Budage bwakiriye irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 17, gusa uwari ukomeye wahurije u Bufaransa n’u Budage kuri Red Bull Arena.

Ku munota wa mbere w’umukino, u Bufaransa bwari butsinzwe igitego ubwo rutahizamu w’u Buholandi Jeremie Frimpong yirukankanaga umupira agasiga Theo Hernández ariko atera mu izamu ishoti ridafite imbaraga umunyezamu Mike Maignan arishyira muri koruneri.

U Bufaransa bwahise buva inyuma butangira gusatira cyane nabwo muri iyi minota, ndetse Antoine Griezmann ayigeragezamo uburyo bwabazwe ku ishoti rikomeye ryashyizwe hanze n’umunyezamu Bart Verbruggen.

Iminota 20 yaranzwe no kugerageza kugera imbere y’izamu ku mpande zombi byahaga akazi kenshi ahanini abakinnyi bari mu bwugarizi.

Nta gitego cyigeze kiboneka mu minota y’igice cya mbere bituma amakipe ajya mu karuhuko ko kumva inama z’abatoza ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, u Bufaransa bwagarukanye izindi mbaraga bushaka kubona igitego, cyane ko bwagerageje amahirwe menshi arimo ayabonetse ku munota wa 66 agahushwa na Ousmane Dembélé, ndetse n’andi yahushijwe na Antoine Griezmann ku wa 65.

Nyuma y’iminota ine gusa, rutahizamu w’u Buholandi Memphis Depay yateye mu izamu Maignan awukuramo, Xavi Simons asobyamo awutereka mu izamu ariko umusifuzi Anthony Taylor avugana n’abari kuri VAR bamubwira ko habayemo kurarira kwa Denzel Dumfries.

Ronald Koeman utoza u Buholandi yahise akura mu kibuga Xavi Simons, Jerdy Schouten na Jeremie Frimpong ashyiramo Lutsharel Geertruida, Joey Veerman na Georginio Wijnaldum.

Umutoza w’u Bufaransa, Deschamps Didier, na we yakuyemo Ousmane Dembélé na Marcus Thuram ashyiramo Olivier Giroud na Kingsley Coman ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ni umukino utigeze ugaragaramo rutahizamu w’u Bufaransa akaba na Kapiteni wabwo, Kylian Mbappé, wavunitse izuru gusa akaba yagaragaye ku ntebe y’abasimbura kuri uyu munsi.

Amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya 0-0 ndetse ahita akomeza kuyobora Itsinda D n’amanota ane, agakurikirwa na Autriche ifite atatu yatsinze Pologne ibitego 3-1. Amakipe yose asigaje umukino umwe.

Undi mukino wabaye ku wa Gatanu warangiye Slovakia itsinzwe na Ukraine bitego 2-1.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena, ni uhuza Georgia na Repubulika ya Tchèque, Turikiya na Portugal ndetse n’u Bubiligi bukina na Romania.

Abafana b'u Buholandi bari benshi mbere y'umukino
Kylian Mbappé wavunitse izuru ntiyakinnye n'u Buholandi
Abakinnyi 11 u Bufaransa bwabanje mu kibuga
Jeremie Frimpong yahushije igitego cyabazwe mu minota ya mbere
Xavi Simons w'u Buholandi ahanganye na Dayot Upamecano w'u Bufaransa
Xavi Simons ni umwe mu bakinnyi bahanganye cyane n'ubwugarizi bw'u Bufaransa
Memphis Depay agiye gutera koruneri y'u Buholandi
U Bufaransa bwakomeje kuyobora Itsinda D
N'Golo Kanté yitwaye neza mu kibuga hagati
U Bufaransa n'u Buholandi byananiwe kwikiranura
Antoine Griezmann amaze guhusha igitego
U Buholandi bwatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268