Euro 2024: Ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yasezerewe n'ikipe y'igihugu cy’u Busuwisi

Jun 30, 2024 - 07:28
 0
Euro 2024: Ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yasezerewe n'ikipe y'igihugu cy’u Busuwisi

Euro 2024: Ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yasezerewe n'ikipe y'igihugu cy’u Busuwisi

Jun 30, 2024 - 07:28

Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ifite igikombe cy’Uburayi giheruka, ntabwo izashobora guhagarara ku irushanwa yatwariye mu Bwongereza, dore ko yasezerewe n’Abasuwisi muri 1/8 nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0.

Abataliyani ni bo baje muri uyu mukino bahabwa amahirwe, gusa mu kibuga hagaragaye ibindi dore ko Nati y’abasuwisi yihariye umukino mu minota ya mbere y’igice cya mbere, biza no kuyiha umusaruro ku munota wa 37 , ubwo Remo Freuler yafunguraga amazamu ya Donnarumma.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0, aho Abasuwisi bari imbere mu bintu byose, harimo ko bari bamaze gutera amashoti umunani agana izamu mu gihe Squadra Azzurra yo yari imaze gutera rimwe ryonyine.

Ku isegonda rya 27 ryonyine ry’igice cya kabiri, umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Augsburg yo mu Budage, Ruben Vargas yaje gutsinda igitego cya kabiri cy’umukino ari na cyo cya kabiri cy’abasuwisi bashimangiraga intsinzi.

Iki gitego, cyabaye igitego icya kabiri cyihuse mu byatsinzwe mu gice cya kabiri mu marushanwa ya Euro, nyuma y’icyo Marcel Coras wo muri Romania yatsinze Abadage muri Euro y’1984, hari ku isegonda rya 21.

U Busuwisi bukazategereza ikipe izarokoka hagati y’Abongereza na Slovaquie, umukino wabo uteganyijwe kuri iki Cyumweru. Mu irushanwa riheruka, Ubusuwisi bwari bwaviriyemo muri ¼ aho yari inshuro ya mbere bushobora kugera muri iki cyiciro.

Abakunzi ba Nati bari baje mu Budage ku bwinshi
Embolo wa Monaco na Akanji wa Manchester City bishimanye n'abafana nyuma y'umukino
Abasuwisi ni bo bihariye umukino wose muri rusange
Yaje gushimirwa na bagenzi be harimo Kapiteni we Granit Xhaka
Ruben Vargas yatsinze kimwe mu bitego byiza bimaze gutsindwa muri iri rushanwa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268