Euro 2024: Ikipe y'igihugu ya Ukraine yanganyije n’ikipe y'igihugu cy'u Bubiligi, yandika amateka mashya

Jun 27, 2024 - 08:14
 0
Euro 2024: Ikipe y'igihugu ya Ukraine yanganyije n’ikipe y'igihugu cy'u Bubiligi, yandika amateka mashya

Euro 2024: Ikipe y'igihugu ya Ukraine yanganyije n’ikipe y'igihugu cy'u Bubiligi, yandika amateka mashya

Jun 27, 2024 - 08:14

Imikino ya nyuma yo mu itsinda E mu irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi (Euro 2024) isize amakipe ane yose anganya amanota ane, aho u Bubiligi bigoranye bwazamutse ari ubwa kabiri, inyuma Romania ya mbere, ni nyuma yo kunganya na Ukraine 0-0.

Mu wundi mukino, Romania na Slovakia zanganyije igitego 1-1, aho byari bihagije ngo zombi zibone itike ya 1/8 cy’irangiza cyane ko abanya-Slovakia bazamutse nk’imwe mu makipe yabaye aya gatatu meza.

Ikipe itungukiye muri iyi mikino ya nyuma yo mu matsinda ni Ukraine dore ko nubwo yasoje ari iya kane mu itsinda yari ifite amanota menshi kurusha amwe mu makipe azazamuka ari aya gatatu ndetse akaba na menshi kurusha aya Denmark yazamutse ari iya kabiri mu itsinda C.

Ni ubwa mbere mu mateka y’igikombe cy’u Burayi ikipe irangirije ku mwanya wa nyuma mu itsinda ifite amanota ane nk’ayo Ukraine yari ifite.

Kuba ikipe y’u Bubiligi yarangirije ku mwanya wa kabiri, bivuze ko mu mikino ya 1/8 cy’irangiza izahura n’u Bufaransa buri mu makipe atatu ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rifitwe n’u Butaliyani.

Imikino yo mu matsinda iri busozwe kuri uyu wa Gatatu, aho indi mikino ya nyuma mu itsinda F iri guhuza Portugal na Georgia, mu gihe Turikiya iri gukina na Repubulika ya Tcheque.

Imikino yo mu itsinda E yarangiye amakipe yose anganya amanota ane
Romania yayoboye itsinda nubwo yari mu zitarahabwaga amahirwe
Ububirigi bwanganyije na Ukraine bigoranye, buzahura n'Ubufaransa muri 1/8 cy'irangiza
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268