Euro 2024: Abakinnyi bibihangange by'u Budage bagejeje ikipe yabo muri ⅛

Jun 20, 2024 - 06:44
 0
Euro 2024: Abakinnyi bibihangange by'u Budage bagejeje ikipe yabo muri  ⅛

Euro 2024: Abakinnyi bibihangange by'u Budage bagejeje ikipe yabo muri ⅛

Jun 20, 2024 - 06:44

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yatsinze Hongrie ibitego 2-0 igera muri 1/8 cy’Igikombe cy’u Burayi gikomeje kubera muri iki gihugu.

Wari umukino wa kabiri mu Itsinda rya Mbere aho u Budage bwasabwaga gutsinda kugira ngo bukomeza mu kindi cyiciro.

Uyu mukino watangiranye imbaraga kuko ku munota wa gatatu gusa, Hongrie yahushije igitego ku mupira ba myugariro b’u Budage bananiwe gukura ku izamu ariko umunyenzamu, Manuel Neuer arahagoboka.

Ku munota wa karindwi, Jamal Musiala yacomekeye umupira mwiza Kai Havertz yisanga asigaranye n’umunyezamu ateye umupira awukuramo.

Ku munota wa 22, Joshua Kimmich yahinduye umupira imbere y’izamu ab’inyuma ba Hongrie bananirwa kuwukuraho usanga İlkay Gündoğan awuhereza Musiala atsinda igitego cya mbere.

Hongrie yakomeje gusatira, ku munota wa 26, Hongrie yabonye coup franc nziza, kapiteni Dominik Szoboszlai ayitera neza, umunyezamu Manuel Neur umupira awukuramo basongamo yongera kuwukuzamo ukuguru.

Nyuma y’iminota itatu, Szoboszlai yongeye kuzamukana umupira mwiza atera ishoti rikomeye, Neur arikuramo.

Mu mpera z’igice cya mbere, Jamal Musiala yahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira yahawe ariko awuteye uca ku ruhande gato rw’izamu.

Igice cya Mbere cyarangiye u Budage buyoboye umukino n’igitego 1-0.

Ku munota wa 66, Antonio Rudiger yacomekeye Musiala umupira awuhereza Maximilian Mittelstädt ku ruhande rw’ibumoso.

Ntabwo yawutindanye kuko yahise awuhindura imbere y’izamu usanga Kapiteni, Gündoğan ahagaze wenyine atsinda igitego cya kabiri.

Iyi kipe yakomeje kwiharira umukino cyane, ku munota wa 74 yongeye guhusha igitego ku ishoti rikomeye Leroy Sane yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu umupira awushyira muri koruneri.

Umukino warangiye Ikipe y’u Budage yatsinze Hongrie ibitego 2-0 bityo yuzuza amanota atandatu biyihesha itike ya ⅛.

Umukino wa nyuma mu itsinda, iyi kipe izahura n’u Busuwisi, mu gihe Ecosse izahura na Hongrie ku Cyumweru, tariki 23 Kamena 2024.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Ikipe y’Igihugu ya Croatie ikomeje kubura intsinzi nyuma y’aho yanganyije na Albanie ibitego 2-2 kandi yari yatsinzwe na Espagne ibitego 3-0 mu mukino wa mbere.

İlkay Gündoğan atsinda igitego cya kabiri cy'u Budage
Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu y'u Budage bishimira igitego
Umunyezamu Manuel Neuer ni umwe mu bagize umukino mwiza
İlkay Gündoğan yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Jamal Musiala akomeje kwigaragaza muri iyi mikino
Albanie yakuye inota kuri Croatie
Luka Modrić n'Ikipe y'Igihugu ya Croatie bakomeje kubura intsinzi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268